Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage ba Ndera mu gikorwa cyo gutera ibiti ku gasozi ka Ubwiza bwa Gasogi
Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage ba Ndera, akarere ka Gasabo, mu gikorwa cyo gutera ibiti ku gasozi ka Ubwiza bwa Gasogi.

Polisi y’u Rwanda, ihagarariwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage (Community Policing), ACP Teddy Ruyenzi, yifatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage bo mu Murenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo, mu muganda rusange wo gutera ibiti ku gasozi ka Ubwiza bwa Gasogi, kamaze igihe kagaragaza ibyago by’inkangu.

Iki gikorwa kiri mu rugamba rwa Leta rwo kurwanya isuri, kubungabunga ibidukikije no guteza imbere iterambere rirambye, kikaba cyabereye muri gahunda ifite insanganyamatsiko igira iti: “Igiti cyanjye, Umurage wanjye.”

Abaturage bitabiriye umuganda bishimiye cyane kuba Polisi y’u Rwanda, ikomeje kwegera abaturage no kubaba hafi mu bikorwa bitandukanye byubaka igihugu.
Bavuze ko, ibi bikorwa bituma biyumvamo uruhare mu kwita ku mutekano no kubungabunga ibidukikije.

Mukansanga, umwe mu baturage ba Ndera, yagize ati: “Twishimira uburyo Polisi yacu idushyigikira, ntibagarukira gusa ku mutekano wo kurinda ibyaha ahubwo banadufasha mu bikorwa nk’ibi bifite akamaro k’igihe kirekire. Gutera igiti ni ugushyira imbere ejo hazaza, kandi kuba batuba hafi biduha imbaraga zo gukomeza kwitabira izi gahunda.”
Kamanzi Eric , utuye mu mudugudu wa Gasogi, yongeyeho ati:
“Polisi itwereka ko Iterambere n’umutekano bigomba kugendana. Kwegerezwa abayobozi bayo biduha icyizere kandi bigatuma twumva ko turi kumwe mu gukumira ibiza no kubaka Ndera twifuza.”

ACP Teddy Ruyenzi yashimiye abaturage ku bw’umuhate n’ubwitange bagira mu bikorwa by’umuganda, abasaba gukomeza gushyira imbere ibikorwa bifasha kurinda ubutaka n’ibidukikije, anibutsa ko ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage ari yo nkingi y’umutekano urambye.

Iki gikorwa cyaranzwe n’ubufatanye n’umunezero mu baturage, kikaba cyitezweho kugira uruhare mu gukumira inkangu, kongera ubusitani bw’aka gace no kurushaho guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije.

