Inkuru idasanzwe i Gatsibo: Yatumije isanduku y’umuntu utapfuye igeze mu rugo biteza impagarara
Mu kagari ka Bushobora, umurenge wa Remera mu karere ka Gatsibo, haravugwa inkuru idasanzwe y’umusore witwa Cyubahiro uri mu kigero cy’imyaka 23, ukurikiranyweho kubeshya ko hari umuntu wapfuye, bikaviramo igihombo rwiyemezamirimo ukora amasanduku ndetse anacukura imva.

Amakuru aturuka mu baturage avuga ko uyu musore yahamagaye rwiyemezamirimo amubwira ko umusaza witwa Kajuga yapfuye, amusaba gutegura isanduku no gucukura imva. Uwo rwiyemezamirimo yahise abyitabira, ategura ibikenewe byose ndetse anaha akazi abacukuzi b’imva.
Icyakora, ubwo yazanaga isanduku mu rugo rwavuzwe, yasanze uwo musaza ari muzima, nta kibazo cy’ubuzima afite. Ibi byateye urujijo n’impaka hagati y’impande zombi, cyane cyane ku bijyanye n’uwagombaga kwishyura ibyakoreshejwe.

Kanyarutoki Frederick, se wa Cyubahiro, yavuze ko yatunguwe no kubona isanduku izanywe mu rugo rwe, asabwa kuyishyura, kandi nta muntu wapfuye. Yagaragaje ko ibyo byakozwe n’umuhungu we atari abizi.

Rwiyemezamirimo wagizweho ingaruka n’iki gikorwa yavuze ko byamuteje igihombo, kuko yari yamaze kugura ibikoresho, akora isanduku ndetse anishyura abacukuzi b’imva, nyamara nta kiriyo cyabaye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera, Urugeni Console, yemeje ko aya makuru yayamenye ayahawe n’ubuyobozi bw’akagari, asaba ko Cyubahiro yafatwa akaryozwa ibyo yakoze hakurikijwe amategeko.
Hagati aho, abaturage bavuga ko uyu musore yamaze gutoroka, aho akomeje gushakishwa n’inzego zibishinzwe.

Iyi nkuru ije mu gihe tariki ya 1 Mata izwi na benshi nk’umunsi wo kubeshya (April Fool’s Day), gusa abaturage n’abayobozi bibutsa ko kubeshya bigira ingaruka zikomeye iyo byangiza abandi, bityo ko bidakwiye gufatwa nk’urwenya iyo byambura abandi umutungo cyangwa bikabangamira ituze ryabo.

