Itorero Methodiste Libre Paruwasi ya Rubavu ryoroje Inka uwarokotse Jenoside mu kagari ka Rukoko
Itorero Methodiste Libre Paruwasi ya Rubavu, bakoze igikorwa cyo koroza Inka umuturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wo mu murenge wa Rubavu, mu kagari ka Rukoko , mu Karere ka Rubavu, mu rwego rwo guharanira iterambere ry’abaturage, Iri torero riherereyemo no gufasha abarokotse kwibuka Twiyubaka.

Kayinamura Samuel, Nyiri cyubahiro Musengeri mu itorero Methodiste Libre mu Rwanda yabwiye HANGA NEWS ko, batekereje koroza uwarokotse Jenoside mu rwego rwo kumufasha kugira imibereho myiza, ariko no kumwereka ko babahoza ku mutima.

Yagize ati “Uriya muryango rero twashatse kuwuha Inka kugira ngo ibateze imbere, byongeye abana babo ntibazarwara bwaki cyangwa ngo bicwe n’ubworo.”

Naho ngo gusura urwibutso rwa Jenoside ni ukugira ngo barusheho kumenya amateka yayo, kugira ngo barusheho gufata ingamba z’uko itazongera ukundi.

Muzehe Francois wahawe inka, yashimye urukundo yeretswe n’abakirisitu y’itorero rya Methedoside Libre kandi ko inka yahawe izamubera urufunguzo rw’iterambere.

Yagize ati “Iyi nka izanteza imbere cyane kuko nzabona ifumbire n’amata yo kugurisha, kandi n’abana banjye babone ayo kunywa bagire imibereho myiza, iyi nka duhawe irahenze cyane kuko ifite agaciro k’ibihumbi 700,000 Rwf, n’amafaranga umuryango wacu ntabeshye tutari duteze kubona”.

Umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu itorere rya Methedoside Libre Paruwasi Rubavu wabimburiwe no gusura irwibutso rwa Rubavu, aho inzego zitandukanye bashyize indabo ku rwibutso banasobanurirwa amateka yarwo.

Umushyitsi mukuru yari Meya wa Rubavu Murindwa Prosper yashimiye cyene iri torero kuba buri mwaka bategura iki gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe, mu kiganiro yahaye HANGA News yagize ati:”Ibi ni gihamye ko dushyize hamwe mu isanamitima ndetse na gukunda ya leta y’ubumwe n’ubwiyunge n’ubudaherenwa yumvikanye neza ”.

Yashoje asaba abaturage ba Rubavu, ko tukiri mu minsi 100 yo kwibuka icyo bakwiye kuzirikana ni ukurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, mu ngo zabo, mu ishuri ndetse naho bakorera imirimo yaburi munsi.

