Kigali:Kigali Leather cluster na NIRDA bagiranye ibiganiro by’ubufatanye mu guteza imbere ibikomoka ku mpu

Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda (NIRDA), hamwe n’ihuriro ry’abakora ibikomoka ku Mpu mu Rwanda (Kigali leather cluster) bagiranye ibiganiro  by’ubufatanye mu guteza imbere ibikomoka mu mpu mu Rwanda.

Ibi biganiro byabereye  I Kigali, uyu wa 2/9/2024 ku ruhande rwa NIRDA hari DG Sekomo Christian naho KLC hari umuyobozi mukuru wayo Bwana Kamayirese Jean D’amour.

Kamayirese yabwiye HANGA NEWS ko, ibi biganiro bagiranye na NIRDA ari ubufatanye kuko hari byinshi bagiye kujya bafatanya nabo. Ati:”Twagiranyr ibiganiro aho twibanze mu  gushyiraho hamwe ,twemeranyijwe ko ibikorwa byacu bya KLC tugiye kujya dufatanya niba hari gahunda zihari za leta zitureba bazajya batumenya nk’ihuriro bibe ariho bikorerwa”.

Yavuze ko biyemeje ubufatanye cyane  guca akajagari kagaragara kubakora ibikomoka ku mpu nu Rwanda.

Kugeza ubu Kigali Leather clusters imaze kugira abanyamuryango bagera ku 3000.

Umuyobozi wa KLC na DG muri NIRDA nyuma nyuma y’ibiganiro.

Ibiganiro byitabiriye  hari abayobozi ku mpande zombi batandukanye.

Hari ,Dr.Christian SEKOMO BIRAME nka DG, Christophe  Data analysts na Jean de Dieu Bikorimana Ag.Value Chain Analyst’s.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *