Bugesera:Hagiye kubakwa uruganda rwo gutunganya impu z’Inka
Mu myaka ya kera mu Rwanda, hakiba uruganda rutunganya impu, zari zifite agaciro gakomeye ariko ruhagaritswe agaciro kazo karatakara ku buryo bukabije.
Ubu I Kigali ,habonetse ihuriro (Kigali Leather Cluster) riyobowe na Kamayirese Jean D’amour , uyu wa 8/8/2023 yasuwe n’abamwe mu bayobozi muri African mu rwego rwo gushakira hamwe ibisubizo kuri iki kibazo ,aho basuye aho zingunyirizwa ,ndetse n’amwe mu mabagiro hagamijwe kureba aho zikomeka n’uburyo ziboneka.
Kamayirese,Yagize ati “Impu zose zo mu Rwanda zizaza muri Kigali Leather Cluster, uruganda rwo gutunganya impu rugiye kubakwa mu karere ka Bugesera. Abakora ibikomoka ku mpu bose tugiye kwishyira hamwe tugarure agaciro ku ruhu mu Rwanda”.
Yakomeje avuga ko kandi Kigali Leather Cluster yashyizweho kugira ngo ihurize hamwe abafite inganda nto n’inini zikora ibikomoka ku mpu, guhanga imirimo no gutegura amahugurwa agamije gutanga amasomo cyane ku bakiri bato ajyanye no gutegura no gutunganya impu.
Kabera Celestin ,umukozi wa RDB ushinzwe ibigo bito n’ibinini yabwiye HANGA NEWS ko, mu karere ka Bugesera ariho habonetse icyanya cy’uruganda rutunganya impu, bamaze kubona icyanya cyo kuzarwubakamo giherereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Kamabuye, Akagari ka Kampeta n’Umudugudu wa Rutete.
Kamayirese Jean D’amour yemeza ko mu gihe gahunda zo kubaka uru ruganda zihutishijwe agaciro k’impu kakongera kakazamuka na za nganda zikora ibyo gutunganya ibizikomokaho zitazongera guhenda ndetse no kuzikura i mahanga na gahunda yo guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu byarushaho kwimakazwa.
Mu biganiro byatanzwe, uyu munsi nuko Impu zikuwe ku matungo zigiue gutunganywa maze zigakorwamo ibindi bikoresho twifashisha mu buzima bwa buri munsi birimo ibikapu, inkweto n’ibindi byinshi.
Hari urubyiruko rwitabiriye , aho bagiye guhugurwa bakizifashishwa muri Kano kazi bafite ubumenyi buhagije.
Tubibutse ko, Umwaka ushize ku wa 30 Mata, ubwo hateranaga Inama Nkuru y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yabereye muri Kigali Arena, Perezida Paul Kagame, yakomeje kuri iki kibazo, yavuze ko byaba byiza mu Rwanda hatangijwe uruganda rukora inkweto mu mpu kuko rukize ku bworozi bw’inka ariko impu zizivaho zipfa ubusa.

Ubwo basuraga aho babagira ,bareba uko impu z’Inka ziboneka.

Umwe mu bashyitsi baturutse muri Ethiopia waje kwigira hamwe n’abanyarwanda uko babyaza umusaruro ibikomoka kumpu.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye ibiganiro.

Ubwo basuraga bamwe mubaje kumurika ibyo bacuruza bikomoka kumpu.

Bamwe mu rubyiruko bitabiriye ibiganiro.

