Nyarugenge: Ishuri ryisumbuye rya Camp Kigali ryibutse Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Umuyobozi w’ishuri rya Camp Kigali Bwana Nigosenga Jean de Dieu , yavuze  ko kwibuka bidufasha gusubiza agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ari hafi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi  no guhangana n’abayipfobya.

Ni uguhamya kandi ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda dukomeze gukorera hamwe kandi twitandukanya n’ikibi.

Ni ubutumwa yatangiye mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabereye mu kigo cy’ishuri rya Camp Kigali.

Umuyobozi w’iki kigo,yasabye abarimu kugira uruhare mu gukumira amacakubiri mu bana, birinda ibyabatanya kandi bibuka kwigisha ibijyanye n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “ Barezi muri hano ubutumwa mufite butoroshye ni ubwo kurera aba bana bacu, mubaha ubwenge n’ubumenyi ariko ikintu kijyanye no kubarinda amacakubiri mugihe umwanya. Ntuzahere mu isomo ryawe udashyizemo ibijyanye n’ubumwe bw’Abanyarwanda, ibijyanye n’ubunyarwanda nibyo bintu bikomeye.Ibyo mwari musanzwe mubizi ariko ndizera ko bizakomeza kubafasha ngo aba bana mubahe impamba izabafasha”.

yasabye kandi urubyiruko rw’abanyeshuri gukora cyane, kwiga kugirango bagire ubushobozi bwo kuyobora iki gihugu ati “Iyo udafite intengo ntacyo ushobora kwigezaho”.

Muhawenimana Liliane, umunyeshurikazi. uhagarariye abandi, mu kiganiro na HANGA NEWS yavuze ko  mbere y’ubukoroni  Abanyarwanda twari umwe, ariko umukoroni aje adushyiramo amoko, umututsi aratotezwa kugera aho yicwa azize uko yaremwe.

Yasoje ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Intore izirusha intambwe, uko yahangaritse Jenoside akagarura n’ituze mu banyarwanda.

Umukino wa AERG Urumuri wibanze ku kugaragaza uko u Rwanda rwariho mbere y’abakoroni, uko bafatanyaga, urukundo n’ibindi. Amacakuburi yazanywe n’abakoroni yaganishije kuri Jenoside.

Kwibuka , byabimburiwe n’urugo aho basuye urwibutso rwa Nyarugenge, aho ubuyobozi bw’iki kigo bwavuze  ko bifuza ko abanyeshuri barererwa muri iki kigo bamenya amateka y’uko Jenoside yakozwe kugira ngo  bakomeze guhangana n’uwariwe wese wagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside bityo bubakira ku musingi ukemeye w’ubumwe bw’Abanyarwanda..

Gafaranga Omar, umwe mu barokokeye mu cyahoze ari Secter ya Biryogo, yabwiye abanyeshuri ko urwibutso basuye , ari rushya ariko aho rwashyizwe habitse amateka akomeye, ati:”Aha mubona , mwaje gusura urwibutso, ni hamwe mu bice byiciwemo Abatutsi benshi, interahamwe zabeshye Abatutsi ko amahoro yabonetse bose babahuriza hano Rwampara Bose uko bahageze nta n’umwe wasigaye barabishe babashyira mu cyobo mubona hepfo”.

Abanyeshuri ba Camp Kigali,ubwo bashyiraga Indabo ku rwibutso rwa Nyarugenge.

Bari barangajwe imbere n’abayobozi b’ishuri.

Abayobozi bunamira Abashyinguwe muri uru rwibutso rwa Nyarugenge.

Hacanwe urumuri rw’ikizere.

Abayobozi n’ikigo mu muhango wo kwibuka.

Hari n’ababyeyi.

Abanyeshuri bahagarariye abandi ubwo bari mu kiganiro n’itangazamakuru.

Bamwe mu banyeshuri bari mu gukina umukino waranze amateka y’u Rwanda.

Hafashwe umunota wo kwibuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *