Kimisagara: Polisi igiye gufatira ingamba abakorera ibikorwa byo koza no gukanikira imodoka mu muhanda wa Sodeparare
Kigali, kuwa 20/7/2026

Abacuruzi bakorera mu Murenge wa Kimisagara, Akagari ka Kimisagara, ahazwi nka Sodeparare, bavuga ko bahangayikishijwe n’abantu bakorera ibikorwa byo gukanikira imodoka, kuzikarabira no kuziparika mu muhanda, bavuga ko bibangamira ubucuruzi bwabo ndetse n’urujya n’uruza rw’abagana amaduka yabo.

Aba bacuruzi bavuga ko hari abakora ibyo bita “ikinamba“, bakakira imodoka bakazogereza mu muhanda cyangwa bakaziparika imbere y’amaduka, bigatuma imiryango y’ubucuruzi ifungwa n’imodoka, abakiriya bakabura aho banyura cyangwa bakabura aho bahagarara.
Bavuga ko iki kibazo kimaze igihe kandi cyagize ingaruka ku bikorwa byabo by’ubucuruzi, basaba inzego zibishinzwe kugikemura mu maguru mashya.

Mu kiganiro yagiranye na HANGA NEWS, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko ibyo bikorwa bitemewe kandi ko Polisi igiye kubihagurukira.
Yagize ati: “Ibyo bakora ntibyemewe. Nibakomeza kwinangira, tuzabafata bafungwe kuko ntidushobora kwihanganira abateza umutekano muke. Bajye bakorera ibikorwa byabo ahantu hemewe kandi hazwi.”

Yakomeje yizeza abaturage n’abacuruzi ko Polisi izakomeza gukurikirana iki kibazo kugira ngo umutekano n’ituze by’abakora ubucuruzi ndetse n’abakoresha umuhanda bibungabungwe.

Abacuruzi bavuga ko bizeye ko izi ngamba zizashyirwa mu bikorwa vuba, bityo ibikorwa byo gukoresha umuhanda mu buryo butemewe bikarangira, bakabona gukora ubucuruzi bwabo mu bwisanzure no kwakira abakiriya nta mbogamizi.

