Huye:Mu murenge wa Rusatira amabandi ari gukubita no gukomeretsa – Baratabaza
Abaturage batandukanye mu murenge wa Rusatira, ho mu karere ka Huye, barimo gutabaza inzego z’umutekano kubera amabandi abarembeje.
Abaganiriye n’itangazamakuru uyu wa 28/9/2023 bagaragaje iki kibazo nk’ihurizo ribakomereye cyane , aho bavuga ko amabandi muri ino minsi yiyongereye Kandi higanjemo n’abana bato.
Aho bataka cyane, higanje ubujura ni mu kagali ka Gafumba, aho bagira bati:”Turimo gutakambira ubuyobozi, budufashe , basigaye bitwaza amabuye bagatera hejuru y’inzu wasohoka bagahita bagukubita ,abandi kanjira mu nzu bagatwara ibyo bashaka bagahita baburirwa irengero”.
Sebutege Ange, umuyobozi w’Akarere ka Huye, yabwiye Radio Salus dukesha iyi nkuru ko iki kibazo akizi, ati:”Nibyo, ubu bujura bukorwa mu murenge wa Rusatira ,twarabimenye abaturage barabitumenyesheje”.
Yakomeje avuga ko, bagiye kugihagurukira Kuko umuturage agomba kubaho atekanye atanyagwa ibye, ati:”Ubufatanye n’inzego z’umutekano turaje tubihagurukire birakemuka vuba, icyo dusaba abaturage n’ukuba maso bagafatanya n’irondo gutanga amakuru kubo bazi bakora ubujura”.
Abaturage bifuza ko abafashwe bagororwa igihe kirekire, kuko bafatwa bagahita bafungurwa bagaruka baza bafite umujinya bashaka kwihimura ku baturage babatanzeho amakuru.

Sebutege Ange, Meya wa Huye wemeje ko ,iki kibazo bagiye kugihagurukira.

