Bugesera:Hasojwe amahugurwa yaragamije kongera agaciro Impu z’u Rwanda
Mu karere ka Bugesera, hashije iminsi ine habera amahugurwa yahabwaga abakora mu ruhererekane rw’Impu mu Rwanda , abafite amabagiro, ndetse n’abazicuruza, bose bibumbiye mu ihuriro rya Kigali leather cluster (KLC) bose bishimiye uburyo bahuguwe bwo gutunganya Impu z’amatugo bazongerera agaciro.

Kamayirese Jean D’amour, umuyobozi wa KLC mu kiganiro yagiranye na HANGA NEWS yavuze ko , Aya mahugurwa yarakenewe cyane kubera ubumenyi bucye n’ubushobozi bw’abanyamuryango aho buri wese yakoraga ku guti cye, kubera ubumenyi budahagije impu nyinshi zarangirikaga hari nabo zaberaga umuzigo bakazitaba.
Ati:”Turashimira cyane , Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi (MINICOM) ikomeje kutuba hafi, intambwe KLC irimo igenda itera nibo turimo kubicyesha ,n’aya mahugurwa badushakiye aziye igihe kuko ubumenyi dukuye hano tugiye kubusakaza hose mubagize ihuriro ubundi dusenyere umugozi umwe twiteze imbere nkuko umukuru w’igihugu nyakubahwa Perezida Kagame ahora adushishikariza gushyira hamwe kugirango dukore twiteze imbere”.

Mubyo bahuguwe birimo, Gutunyanya Uruhu muburyo rushyirwaho ikirango cyerekano aho itungo ryabagiwe n’akarere rikomokamo, ibi ngo bizatuma impu z’u Rwanda zikunzwe hanze ya EAC zimenyekana nkuko byasobanuwe n’umwe mubahuguwe aho yagize ,ati:

“Ubusanzwe impu zacu zirakunzwe ku isoko mpuzamahanga ,ariko twagiraga ikibazo kuko twazigurishaga muri EAC bakaziyitirira zikogera iyo zitwa ko ari inyamahanga , ariko ubu twahuguwe twahawe n’imashine zizabidufashamo tugiye kujya tubyikorera , twishimye cyane dushimira na leta yacu yumvise ibihombo duhurana nabyo intambwe turi gutera biraduha ikizere ko Impu z’u Rwanda agaciro zatakaje igihe kigeze ngo zikisubize”.

Umwe mu bakozi ba Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi wari witabiriye Aya mahugurwa yavuze ko, iyi Minisiteri ifite gahunda yo gukurikirana itungo aho rwororerwa kugeza ubwo rigiye kubagwa, Ati:”Aho duhurira n’abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda, nuko twe twita kuborozi aho dusaba aborozi kororera amatungo mu biraro , kwita ku isuku yaryo, cyane dusaba abavuzi b’amatungo guha aborozi imiti myiza yo kuhagira amatungo ku buryo Uruhu ryarwo rutononekara hirirwa zimwe mundwara z’uruhu cyangwa ibirondwe”.

Muri Aya mahugurwa, yari amaze iminsi ine, yasoje uyu wa 7/11/2024 hari intumwa za MINICOM, NIRDA, RAB, ndetse n’abafatanyabikorwa barimo imiryango mpuzamahanga nka AU.

Abahuguwe bahawe certificate igaragaza ubumenyi bahawe.

Amahugurwa yabereye muri iki kigo cya Ndaru Farm Abattoir.

Icyumba Aya mahugurwa yaberagamo.

