Abaturage b’umurenge wa Nyarugenge biguriye Imodoka yo kubangabunga Isuku n’umutekano

Ku munsi mukuru wo kwibohora, abaturage bo mu murenge wa Nyarugenge, bari mu byishimo byo gutaha imodoka biguriye igiye kubunganira mu bikorwa by’isuku n’umutekano.

N’igikorwa cyabereye mu kagari ka Biryogo, muri free zone, iyi modoka yaguzwe mu nkunga y’amafaranga abaturage bakusanyije y’irongo ry’umwuga.

Patricie Murekatete ,umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge,yavuze ko iyi modoka ibaye iya kabiri iguzwe ivuye ku nkunga y’abaturage , ati:”Iyi modoka ya kabiri ivuye mu nkunga yanyu, turabashimira cyane kuko ni iyanyu ije kubunganira mu isuku yanyu”.

Shutiraguma Esperance, umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge,wari n’umushyitsi mukuru, yashimiye abaturage bitabiriye kwizihiza umunsi wo kwibohora , anashimira ko bakomeje kwishakamo ibisubizo mu bibazo bafite, ati:”Iyi modoka muguze n’inziza cyane , turabashimira ko mugiye kuba abafatanyabikorwa beza mu kwimakaza isuku n’umutekano”.

Iyi modoka ni Nshya 0km,ije ari iya kabiri yunganira abayobozi kubungabunga isuku.

N’igikorwa cyahuriranye no kwambika umwambaro mushya abanyerondo n’ibikoresho birimo amatoroshi n’inkweto.

Imodoka Nshya batashye.
Habayeho ubusabane.
Byari ibyishimo.
Ni Nshya 0km.
Sector Kamanda , yashyikirije kontaki Gitifu.
Abanyerondo bahise bayitaha.
Ni Nshya 0Km

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *