Kigali: RIB yerekanye abasore bakurikiranyweho ubujura no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi
Nyuma yo kwakira ibirego bitandukanye by’ ubujura bw’imodoka, RIB yerekanye agatsiko k’abantu batandatu bafashwe, bakurikiranweho ubu bujura ndetse n’imodoka bari bibye zisubizwa banyirazo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024, nibwo Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye itsinda ry’abantu batandu bakurikiranyweho gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi.
Aba bafashwe bakoreshaga amayeri atandukanye arimo kugirana amasezerano y’ubukode bw’imodoka na banyirazo, nyuma bo bagahita bazikorera ibyangombwa bihimbano kugirango babone uko bazigurisha muturere dutandukanye tw’igihugu.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo na Nyarugenge, mu gihe dosiye yabo ubu iri gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha.

RIB irasaba abakodesha nabagura amamodoka kugira amakenga bakabanza gushishoza mbere yo gukodesha cyangwa kugura imodoka.
Ibyaha bakurikiranyweho n’ibihano byabyo biramutse bibahamye:
Abafashwe bakurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhimba no guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.
Ingingo ya 224 ivuga ko umuntu wese urema umutwe ugamije kugirira nabi abantu cyangwa ibyabo, hatitawe ku mubare w’abawugize cyangwa igihe uzamara, ufasha kuwushyiraho, aba akoze icyaha.
Icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi na nabi cyangwa kuwujyamo kiramutse kibahamwe, bahanishwa ingingo 224 y’itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange; aho bahanishwa igifungo kuva ku myaka 7 ariko kitarenze imyaka 10.
Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa; kibahamye bahanishwa igifungo kuva ku myaka 2 ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3,000,000 FRW ariko atarenze miliyoni 5,000,000 FRW.
Ni mu gihe icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano ari icyaha giteganwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange; ugihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku myaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3,000,000 FRW ariko atarenga 5,000,000 FRW cyangwa
kimwe gusa muri ibyo bihano.

