Bugesera-Juru:Ubujura butobora inzu z’abaturage bumaze gufata intera -Basigaye bitwaza intwaro gakondo
Bamwe mu baturage mu murenge wa Juru, mu karere ka Bugesera, baratabaza abajura babazengereje babatoborera inzu, ubuyobozi buvuga ko iki kibazo bakizi bagiye kugihagurukira.
Aba baturage baganiriye n’itangazamakuru ,uyu wa 30/6/2022 yavuze ko iki kibazo cy’ubujura kimaze gufata intera kuko basigaye bapfumurirwa inzu n’abajura bitwaje intwaro gakondo,ati:”Turasaba ubuyobozi gukaza umutekano hano iwacu, irondo rishyirwemo imbaraga kuko abajura basigaye bafite imbaraga mu Ijoro badupfumuriraho inzu bitwaje intwaro gakondo ,iyo badusanze mu nzu ntawuvuga turabareka bagatwara ibyo bashaka kugirango badusige amahoro”.
Aba baturage bifuza ko abajura bafashwe bajya bafungwa igihe kirekire kuko bafungwa igihe gito bagahita bongera kurekurwa.
Kadafi Aimble,umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Jaru, yavuze ko iki kibazo cy’ubujura butobora inzu z’abaturage bagiye kugihagurukira, ati:”Tugiye gukaza umutekano, hari abantu usanga bafite imyitwarire mibi , abo bajura bitwaza intwaro gakondo kuraza kubafata bashyikirijwe ubutabera”.
Aba baturage bavuga ko aba bajura ,iyo bapfumuye inzu zabo babasahura imyenda yo kwambara, ibyo kurya, Television, cyangwa Radiyo, n’ibindi bikoresho basanze mu nzu byose baratwara.

