Ba Gitifu na SEDOs bahoze ari abakozi b’umujyi wa Kigali bakirukanwa baratabaza
Abari abakozi b’umujyi wa Kigali, mu butumwa basangije itangazamakuru HANGA NEWS dufitiye kopi, bagize bati:”Turatabaza umukuru w’igihugu, nyakubahwa Perezida Kagame, twe abakozi bahagaritswe n’Umujyi wa Kigali batuziza ko nta mashuri ya Kaminuza dufite, ubu amezi abaye umunani (8Months) duhagaritswe ku kazi none batwambuye amafaranga y’imperekeza kandi itegeko ry’umurimo rivuga ko iyo wirukanye umukozi nyuma y’iminsi 7 ku mezi atandatu umuhagaritse umuha imperekeza”.
Bakomeje bagira bati:’None turibaza niba abayoboye Umujyi wa Kigali nta mategeko bazi agenga umukozi wa leta wasezerewe mu kazi, turasaba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuturenganura, twakoreye igihugu muri twe hari aberengeje Imyaka icumi mu buyobozi. Murakoze”.
HANGA NEWS, twavuganye n’umuvugizi w’umujyi wa Kigali Emma Claude Ntirenganya , avuga ko hari bamwe batujuje ibyo basabwe kugirango babarirwe abafaranga y’imperekeza, Ati:'”Tubirimo bihangane biri gukorwa,gusa hari bamwe batujuje ibisabwa byatumye iyi gahunda itinda, umunsi byose byabonetse bizatungana bihangane”.

Hari bamwe batifuje ko dushyira amazina yabo mu nkuru ku mpamvu z’umutekano, batubwiye ko ibyabakorewe ari agahomamunwa , Ati:”Twatunguwe no kubona Meya w’umujyi wa Kigali,Dusengiyumva Samuel aduhamagara atumenyesha ko duhagaritswe mu kazi, ibaze ko hari bamwe twavuye mu kazi ka leta nta mabaruwa dufite aduhagarika , turacyeka ko ibyakozwe birimo amanyanga byadushyize mu rujijo”.
Ikindi bagaragaza n’uburyo basezerewe nabi cyane nk’abantu batagize uruhare mu miyoborere myiza n’iterambere ry’umujyi wa Kigali, aho bagize bati:”Kutwirukana ntibanadusezerere mu cyubahiro tugomba nk’abakozi twagize uruhare mu iterambere ry’iguhugu, twarumiwe gusa byari kuba byiza iyo dukorerwa ibirori bakadusezerera neza nk’intore”.
Ibi bibazo byose bagaragaza umuvugizi w’umujyi wa Kigali, Emma Claude Ntirenganya yavuze ko ntacyo yabivugaho kuko ibikorwa byose bigendera ku mategeko ,Ati:”Niba hari icyo amategeko ateganya kubijyanye no kubasezera mu cyubahiro byari gukorwa,gusa ntacyo ubu natangaza bizigirwa hamwe icyo amategeko ateganya nibyo bizashyirwa mu bikorwa”.
Nta gikozwe bashimangira ko baziyambaza inkiko barege umujyi wa Kigali ,kuko bari kurengana, ibivugwa ko hari abatujuje ibisabwa n’urwitwazo bafata nk’inzira yo kubasiragiza no kubambura kuko bahora bizezwa ko babirimo biri gukorwa bigiye gukemurwa ariko ,amaso yaheze mu kirere, dore ko abirukanwe barenga 20.

