Indege y’intambara ya RDC yavogereye ikirere cy’u Rwanda ihamara igihe gito

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko indege y’intambara ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yavogereye ikirere cyayo, ndetse igwa umwanya muto ku kibuga cy’indege cya Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Yemeje ko iyo ndege yahageze ahagana 11h20, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022.

Yakomeje iti “Nta cyemezo cya gisirikare cyafashwe ku ruhande rw’u Rwanda mu gusubiza, iyo ndege isubira muri RDC.”

“Ubuyobozi bw’u Rwanda bwamaganye ubwo bushotoranyi bubimenyesha Guverinoma ya RDC, yemera ko byabayeho.”

Sukhoi Su-25 ni indege z’intambara zakozwe na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete guhera muri Gashyantare 1975. Izi ndege zakikorwa n’uruganda rw’Abarusiya rwa Sukhoi, zifite ubushobozi bwo kugenda kilometero 950 mu isaha.

Ubu bushotoranyi bubaye nyuma y’uko kuri iki Cyumweru, amakuru ava muri RDC yavugaga ko ikibuga cy’indege cya Goma cyiriwe gifunzwe umunsi wose, hitegurwa indege z’intambara zagombaga kugera muri icyo gihugu.

Ni mu gihe umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC ukomeje gufata indi ntera, nubwo hakomeje ibikorwa byo gushaka uko uyu mwuka wahosha binyuze mu biganiro.

Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yakomeje guca amarenga ko igihe kigeze ngo atangize intambara kubwa dipolomasi butagishobora gutanga umutekano mu burasirazuba bw’igihugu cye.

Ni mu gihe ubuyobozi bwa RDC bushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, rwo rukagaragaza ko nta shingiro bifite.

Mu ijambo yavuze ku wa Kane tariki 3 Ugushyingo 2022 ryanatambutse kuri televiziyo y’igihugu, RTNC, Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko uyu mutwe “ufashwa n’u Rwanda mu basirikare n’ibikoresho,” rushaka imitungo kamere.

Yavuze ko mu gukemura ibibazo RDC irimo, yari ifite amahitamo abiri: dipolomasi cyangwa intambara.

Ati “Nahisemo kubanza ubwo buryo mbere, mbere yo kugera ku bwa kabiri mu gihe nta musaruro bwaba butanze.”

Yemeje ko uburyo bwa dipolomasi nta mahoro bwigeze butanga, asaba urubyiruko kujya mu gisirikare ku bwinshi, kuko ari rwo rugomba kurwanira ubusugire bw’igihugu cyabo.

Ati “Ku rundi ruhande, ndongera gushimangira ubusabe mperuka gutanga ku rubyiruko rwacu rushaka kwiyandikisha mu gisirikare, nibutsa amabwiriza natanze ku Mugaba Mukuru w’Ingabo bwo kwihutisha gushyiraho ibigo bifasha mu kwinjiza abasirikare bashya, mu ntara 26 z’igihugu cyacu.”

Umujyanama wa Perezida wa Repubulila mu bya gisirikare n’umutekano, Gen James Kabarebe, aheruka kuvuga ko ubushotoranyi butahita bushora u Rwanda mu ntambara, nyuma y’imyigaragambyo y’Abanye-congo bakomeje gutuka u Rwanda no gushaka kwinjira ku ngufu.

Yashimangiye ko mu ntambara, utoranya iyo uri burwane n’iyo utari burwane, ariko ugashyiraho akagozi umwanzi “atagomba kurenga.”

Yakomeje ati “U Rwanda rurwana intambara zifite impamvu zigaragara, zirengera igihugu cyarwo, ariko ntabwo rwajya mu bushotoranyi, no gusubiza bitarimo ubwenge ntabwo ari byo.”

Ubwo yayoboraga umuhango wo kwinjiza ba ofisiye bashya 568 muri RDF, Perezida Paul Kagame yabwiye abasirikare ko ubumenyi bahabwa, mbere na mbere atari ugutuma bashoza intambara.

Ati “Ntabwo dutangirira ku kumva ko ingabo z’igihugu muri uyu mwuga, ari izo kurwana intambara, ibyo biza hanyuma. Ubundi icyo zishinzwe ni ukurinda umutekano, kurinda amajyambere. Iyo ibyo bihungabanyijwe n’intambara, ubwo nibwo nyine ibyo bindi biza. Nicyo navuze ko nyine biza hanyuma.”

Yakomeje agira ati “Twe mu myumvire yacu […] aho niho duhera, kubaka , kwiyubaka kurinda ibyo byose igihugu kigeraho. Bitandukanye no kubaka ingabo mu buryo zishoza intambara. Ntabwo aribyo.”

Ubu bushotoranyi bubaye mu gihe ku wa Gatandatu tariki 5 Ugushyingo 2022, ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na RDC bahuriye muri Angola, mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi.

Bemeranyije gukomeza kuvugana, ibiganiro bizanakomezwa n’abayobozi bashonzwe iperereza n’umutekano w’igihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *