GAMICO Ltd ikomeje kuba ubukombe abandi bigiraho uko bacukura Amabuye y’Agaciro

Kampani ya GAMICO Mining Ltd , ikora ibikorwa byo gucukura amabuye y’Agaciro mu Rwanda, ikomeje kuba intangarugero mu bikorwa byo gucukura amabuye y’Agaciro.

Iyi kampani iherere mu murenge wa Kigali, akarere ka Nyarugenge. mu mujyi wa Kigali.

Uyu munsi Tariki ya 5/12/2023 , nibwo urwego rw’abacukuzi b’amabuye y’agaciro (RMB), hamwe n’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’abiga ubucukuzi, hamwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze bari muri GAMICO baje kureba uburyo iyi kampani ifata abakozi, abaturage batuye aka gace, nuko ibungabunga ibidukikije.

Mu ijambo yagejeje ku bashyitsi bakiriwe mu Karere ka Nyarugenge ,aho GAMICO Ltd ikorera,NGABONZIZA Emmy, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge ,yavuze ko mu Karere ibikurwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikorwa na Société zigera kuri 4 bitanga akazi gahoraho ku basaga ibimbi 2000.

Yagaragaje ko ,mu gihe kitarenze imyaka ibiri, GAMICO Ltd ikorera hano, hari iterambere imaze kugeraho, Ati:”Aha mu murenge wa Kigali, kuva mu 1931 hari sosiyeti zari zihari ariko baza guhagarika Ibi bikorwa  bavuga ko nta mabuye y’agaciro arimo, ariko si ukuri kuko umusaruro uhavuye muri iyi myaka ibiri GAMICO Ltd urashimishije kandi byari mu gihe cy’ubushakashatsi ariho haza imbere ugereranije n’ahandi bacukura gasegereti mu Rwanda

GAMICO Ltd kandi yerekanye neza ko ibikorwa by’ Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda iyo bikozwe kinyamwuga bishobora kubangikana n’ibindi bidukikije ntihagire igihutaza ikindi.

Mu myumvire isanzwe bizwi ko aho ibi bikorwa byageze, ibidukikije byononwa, ariko siko bimeze hano kuko GAMICO Ltd yita kubidukikije ahubwo byabungabunzwe kurenza uko mbere hari hameze, amaso arabihera, aho ibiti byatewe, imiyoboro y’amazi ikubakwa bigezweho, n’ibindi.

GAMICO Ltd ,yagaragaje ko ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bitabangamira ababituriye iyo bikozwe kinyamwuga.

Ati’:Ubusanzwe, aho ibi bikorwa biherereye bibangamira abahaturiye kuko inzu zisenyuka, imibereho mibi ikiyongera, gukoresha abana imirimo ivunanye n’ibindi. Hano siko bimeze kuko abimuwe bahawe ingurane ikwiye, abahatuye basaga 1000 bahabwa akazi, imibereho y’abahakora yitaweho ndetse n’abaturage barafashwa kwivana mu bukene binyuze mu kwizigamira igihe kirekire n’ibimina, abatishoboye barubakirwa, ababasha korora bahabwa amatungo, imyidagaduro mu rubyiruko n’abahakora, n’inyigisho ku burere mboneragihugu ziratangwa”.

DEA Emmy Ngabonziza yasabye, GAMICO Ltd kurushaho gukora neza ndetse no kwigira ku bandi kuko amahirwe arahari, mu bushakashatsi, gukora kinyamwuga n’ikoranabuhanga rikenewe ryazamura umusaruro.

Yasabye ,  RMB gushyigikira abashoramari b’abanyarwanda mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko bamaze kugaragaza ko bashoboye kuko nko mu Karere ka Nyarugenge aho bari babikora neza kandi ari intangarugero ku bandi.

Nyuma yo Gusura ubucukuzi Bwa GAMICO, aho ubu bucukuzi bukorerwa , Ntirushwa Christopher Gitifu w’umurenge wa Kigali, yabwiye HANGA News ko iyi kampani yahaye akazi abaturage batuye mu murenge wa kigali bituma ubushomeri n’ubujura bucika mu murenge, ndetse services zimwe za leta zirimo ubwisungane mu kwivuza ( Mituweli) bugerwaho 100%.

Umuhango wasojwe n’ubusabane ku bashyitsi hamwe n’abayobozi ndetse n’abakozi ba GAMICO Ltd.

Abashyitsi hamwe n’abanyamahanga bari muri GAMICO baje kwigira mikorere yabo.

Bamwe mu bayobozi b’akarere n’abashyitsi ba GAMICO.

Ifoto rusange.

Ubwo DEA Emmy Ngabonziza yagezaga ijambo ku baturage.

Hari n’inzego z’umutekano.

Habaye inama nyungurana bitekerezo.

umuyobozi wa GAMICO ubwo yahaga ikaze abashyitsi.

Umuhango wasojwe no gutera ibiti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *