Kigali:Umurenge wa Kimisagara wegukanye igihembo cy’imodoka yatanzwe na Polisi mu marushanwa y’ubukangurambaga ku Isuku n’Umutekano
Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, akaba n’Umushyitsi mukuru yifatanyije n’abaturage b’akarere ka Nyarugenge ahasorejwe ku rwego rw’umujyi amarushanwa y’Ubukangurambaga ku Isuku, umutekano no kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’Abana yari yaratangijwe kubufatanye na Police y’u Rwanda, NCDA, Minisiteri y’ubuzima,uturere n’abandi mu nzego zitandukanye.

Kuri nuyu wa gatatu, tariki nya 19/6/2024 nibwo mu karere ka Nyarugenge, hasorejwe amarushanwa ku kwimakaza isuku, umutekano no kurwa imirire mibi mu bana.

Muri ibi birori, Umurenge wa Kimisagara, wo mu Karere ka Nyarugenge, washyikirijwe Imodoka y’agaciro ka million 30 watsindiye muri aya marushanwa nk’igihembo gikuru cyahatanirwaga n’utundi turere uko ari 35 tugize umujyi wa Kigali.

Sibyo gusa, hatanzwe na Cheques ya Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ku tugari dutatu wahize undi , ku Isonga haje akagari ka Kimisagara, gakurikirwa n’akagari ka Rugunga umurenge wa Kigarama na Bibare umurenge wa Kimironko.
Hatanzwe Kandi Moto ebyiri ku murenge ibiri yahoze Indi ariyo Nduba na Kanombe.
Hatanzwe Kandi igikombe cyegukanye umurenge wa Nyarugenge hatsinze Indi yose mu mujyi wa Kigali, nyuma yo kuzenguruka mu marushwa y’umupira w’amaguru.

Kalisa Jean Sover, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara yabwiye HANGA NEWS ko, nta rindi banga akoresha dore ko amaze kwegukana izi modoka ishuri ebyiri , ubwa mbere yayoboraga umurenge wa Remera, akarere ka Gasabo, none ubu ari Kimisagara akarere ka Nyarugenge.

Yagize ,ati:”Dufite siroga y’umwihariko ,igira iti”Kimisaga Team work ”. urumva ko gahunda twese ni tujyanemo ntawusigaye, nta kindi gituma twesa imihigo nuko dushyize hamwe ,rero ndashimira Polisi yacu hamwe n’izindi nzego baduhaye ishimwe kuko twarakoze Kandi nibyo agaciro kuri twe, biduha imbaraga zo gukomeza gushyira umuturage ku isonga”.
Yakomeje avuga ko, iyi modoka igiye kubafasha gukomeza gukaza ingamba cyane z’umutekano,ati:”Urabona agace ka Nyabugogo gakura buri munsi, iyi modoka igiye kudufasha kugera hose Kandi vuba, ndetse nahariya hejuru Kimisagara turaza kujya tunyurayo buri munsi, twishimye cyane ko tubone igikoresho kigiye kutwunganira kwihutisha service ”.

Dusengiyumva Samuel, umuyobozi w’umujyi wa Kigali ubutumwa bwe, yashimiye abegukanye ibihembo ,aboneraho kubasaba kutirara ahubwo ko ari intangiriro zo gukomeza gukora ibyiza, Yagarutse no kugikorwa cy’amatora Aho yagize ati:”Turifuza ko abanyakigali tuzaba ku Isonga mu bikorwa by’Amatora , mwese ndizera ko mufite indangamuntu Kandi mwanibaruje ku list y’itora , rero igihe n’iki ngo tubasabe muzitware neza mutore kare, Kandi neza mushishoza umuntu w’agaciro uzakomeza kuzana ibikorwa byiza by’amajyambere nkuko mu bibona aho hakurya mu Gitega kaburimbo yaraje ndetse n’inzu nziza zirimo kuzamuka”.

Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, ubutumwa bwe yashimiye Abagize uruhare mu gutegura iki gikorwa , cyane Police y’u Rwanda n’ingabo (RDF), Ati:”Ibikorwa bya police n’ingabo birivugira nyuma yo kuduha umutekano usesuye, bari no mu bikorwa by’ubuvuzi bavuye abantu barenga 500 batabona amaso yabo yarakize barimo kureba ibyiza nyakubahwa Perezida Kagame atugezaho”.
Yasoje asaba, ko ibihembo bahawe bitaba inzitizi zo kwirara, Ati:”Ntabwo muhembwe ngo mwicare, Isuku n’Umutekano nuguhozaho , rero iki nicyo gihe cyo gukomerezaho ,gusa ndashima umurenge wa Kimisagara kuko ibikorwa birivugira bakomereza aho barandure imirire mibi mu bana b’u Rwanda ”.

Tubabwira ko, aya marushanwa yari amaze amezi atatu yateguwe na police y’u Rwanda n’ingabo z’u Rwanda,n’abandi bafatanyabikorwa muri gahunda y’ibikorwa by’inzego z’umutekano byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere hizihizwa isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rwibohoye.

