Gatsibo:Pasiteri Mukandekezi Paulina yahanuriwe umusaza ko inzu ye irimo amadayimoni -Afatanya n’uwiyita intumwa y’umukozi y’Imana barayitwika

Mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Kiziguro, mu Ntara y’Iburasirazuba, umusaza witwa Ruyuki Alias yahanuriwe na Pasiteri ko inzu ye irimo amadayimoni birangira ayitwitse.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kiziguro yemeje Aya makuru ko ari impamo.

Buvuga ko Ruyuki yitwikiye inzu tariki 09 Kamena 2024 ahagana saa mbili z’umugoroba mu Kagari ka Rubona mu Mudugudu wa Rubira.

Amakuru, ahari nuko iyi nzu ya Ruyuki Alias yari yarayubakiwe n’umuhungu we witwa Ntambara.

Amakuru avuga ko inzu yatwitswe n’uwitwa Biramahire Jean Claude w’imyaka 38, ari na we woherejwe na Pasiteri.

Kanamugire Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro, yavuze ko Biramahire watwitse inzu yemereye inzego z’ubuyobozi ko yoherejwe n’umukozi w’Imana witwa Riziki Paulina Mukandekezi.

Ibi ngo bituruka ku kuba ba nyir’inzu baragiye gusenga bafite ikibazo cy’uburwayi bakabwirwa ko mu nzu batuyemo irimo karande z’umuryango ari na zo zibateza uburwayi.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kiziguro bwabwiye buvuga ko inzu yasenywe na ba nyirayo bafatanyije n’uwiyita intumwa y’umukozi w’Imana.

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango yavuze ko inzu yasenywe hari hashize iminsi mike batangiye kuyibamo.

Yagize ati: “Kino kibanza cyari kirimo inzu iteye umucanga, yari ikiri nshyashya iriho inzu za metalike yari inzu nziza igaragara none habaye itongo.”

Undi muturanyi avuga ko babyutse nka saa cyenda z’igitondo bumva hari ibintu barimo gutemagura ari nako bahinga inzu.

Ati: “Narakinguye mbona bamwe barimo barasambura abandi bahinga inzu birangira nyine inzu bayisenye bayishyira hasi.

Hamaze gucya nka saa saba nibwo haje umuntu w’umuhanuzi batangira gutwika n’ibiti byayo n’ibindi byari biri mu nzu.

Baratwitse batwika amabati […] nyine nuko haje ubuyobozi bugasanga inzu za metalike batarazitwika birangira batazitwitse ariko ibindi baratwitse n’ivu barariyora bararijyana.”

Kanamugire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro, yavuze ko umupasitori wahanuriye Ruyuki ko iyo nzu ibamo amadayimoni, yahisemo gushaka uwo basengana akamufasha kuyatwika.

Ubuyobozi bw’ibanze buvuga ko kwitwikira inzu bituruka ku nyigisho z’ubuyobe.

Busaba abaturage kwirinda inyigisho z’ubuyobe ahubwo bakagira ugushishoza bityo bakamenya guhitamo ikibi n’icyiza ndetse no kwirinda ababashuka.

Source: Imvaho nshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *