Nyarugenge:Turanenga abitwikira umutaka w’ubwiherero bagasebya ubuyobozi – Abahoze ari bazunguzayi bababajwe n’abashaka kubasenya ngo basubire mu muhanda

Abahoze ari abazunguzayi bakorera ahazwi nka Min market Marato, mu murenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge, barimo kuvuga ko batazi ikihishe inyuma y’abantu barimo gusebya isoko leta yabashyiriyeho bitwikiriye umutaka w’ubwirereho bifuza ko risenyuka bagasubira mu muhanda Kandi bari bageze ku rwego rushimishije.

Abavuganye na HANGA NEWS, uyu wa 16/5/2024 bavuze ko batishimye kuko batazi impamvu zituma babahururiza ko nta bwiherero bafite, mu gihe nta kibazo bafite Ati:”Twe hano twahashyizwe na leta idukuye mu muhanda , kuva 2016 mu kwezi kwa 7, tumaze Imyaka 8 hano dukora neza , iyo dufite ibibazo tubigeza ku buyobozi bukadufasha , twatunguwe no kubona mu gitondo abayobozi bacu badusura ngo baje kumva ibibazo dufite bijyanye n’ubwiherero, twe twababwiye ko nta kibazo dufite tutazi uwaduhururije”.

Ibi Kandi bishimangirwa na Nshimiyima Jean Bosco , umuyobozi wa Min market Marato, yabwiye HANGA NEWS, ko niba hari abahanganye bareke kubashyira mu bibazo byabo, Ati:'”Hano dusurwa kenshi n’umuyobozi, Gitifu wacu Mukandori Grace aho hano mu bikorwa by’isuku, dufite ikibazo niwe twaheraho tumenyesha nta wahuruje muri twe, abafite ibibazo bituvangira kuko barimo no kubeshyera ubuyobozi Kandi nta muyobozi ushyigikira umwanda”.

Ngabonziza Emmy, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge (DEA),byabwiye HANGA NEWS ko , inzego z’ubucuruzi, Abashinzwe isuku, abagenzuzi. basuye iri soko basanga isoko nta kibazo gihari kijyanye n’ubwiherero, Ati:”Mu gitondo inzego zose zabyukiye hariya gukora ubugenzuzi basanze abacuruzi batekanye nta kibazo gihari? ubwiherero burahari Wenda icyo twaganiraho nuko bwakwagurwa, urumva isoko ryabaho ritagira ubwiherero bigashoboka”.

Abazunguzayi bavuga ko, kuba riri no hanze y’isoko ari byiza kuko beshi bacuruza ibyo kurya bavuga ko ubwirero buri mu isoko bwabateza umwanda”.

HANGA twahageze dusanga ubwiherero buhari.

Abacuruzi bavuga ko nta kibazo bafite.

Baranenga ababasebya.

Nta muyobozi ushyigikira umwanda, abacuruzi Niko bavuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *