Kwibuka30:Koperative Duhahirane Gisozi yunamiye abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Koperative Duhahirane , ikorerera mu murenge wa Gisozi, akarere ka Gasabo, umujyi wa Kigali, uyu wa 16/5/2024 yibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Emmanuel Dusabeyezu , Perezida wa Koperative Duhahirane Gisozi, yagaragaje ko kwiga amateka y’ibyabaye bifasha mu gukumira Jenoside ntizongere kubaho ukundi.

Mu kiganiro na HANGA NEWS, yagize ati:”Ati “Nk’abayobozi ndetse n’abo dukorana cyane mu bucuruzi tugomba gushyira imbaraga mu kwimakaza amahoro, imibanire myiza, n’ubwubahane mu iterambere rya sosiyete.”

Yakomeje ashimira ubuyobozi bw’u Rwanda ku bwo kwimakaza gahunda yo kwiyubaka mu mahoro n’ubwiyunge.

Ati “Turashima cyane umuhate ukomeye wa Guverinoma y’u Rwanda wo kugarura no kubungabunga amahoro n’umutekano by’igihugu. Koperative yacu igizwe n’abahoze ari abazunguzayi ,twayishinze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri gahunda ya leta igihe yadukuraga mu muhanda, kubera gahunda nziza ya leta turimo kwiyubaka tugeze ku rwego rushimishije .”

Maitre,Hdji Uwimana Ismail , nk’umwe mu banyamuryango ba Koperative Duhahirane Gisozi, yagaragaje ko leta y’u Rwanda yabafashije kwiteza imbere nk’abantu bahoze ari abazunguzayi, Ati:”Mu rugendo rwo kwibuka twibuka, hari aho twavuye habi, aka kanya dushimira leta yacu yadutoje umuco w’ubumwe n’ubwiyunge byadufashije gushyira hamwe tugakora none twageze ku iterambere rishimishije”.

Yakomeje avuga ko, Koperative ya Duhahirane Gisozi, yavutse ku bazunguzayi kubera gahunda nziza ya leta yo guteza imbere abanyarwanda bahawe ubutaka bishyira hamwe kugeza ubu bageze ahashimishije, Ati:”Turi urugero rwiza , rugaragaza ko twavuye kure, nyakubahwa Perezida Kagame yatubwiye ko u Rwanda rwageze hasi hatagira hasi yarwo, ntabwo twaheranwa n’amateka turi mu rugamba rwo kwibuka twibuka dukumira icyo aricyo cyose cyadusubiza inyuma”.

Hategikimana Djuma, wari uhagarariye ubuyobozi bw’umurenge wa Gisozi, yavuze ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’imbaraga zakoreshejwe mu kuyihagarika, avuga ko Guverinoma igikomeye ku ntego yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, ndetse akangurira buri wese gushyira hamwe mu kubaka igihugu. Ati:”Muri urugero rw’ibyiza mu iterambere ry’igihugu, aka kanya turabashimira ko muzirikana amateka mabi u Rwanda rwaciyemo duharanire ko bitazasubira ukundi turwanya abagoreka amateka”.

Yakomeje agira , ati:”Uyu n’umwanya wo kubwira bamwe birirwa kuri social media bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ko bidakwiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi Koperative bavuga ko bibafasha kunga Ubumwe, no gukorera hamwe birinda amacakuri n’ibindi byabazanamo umwiryane, ahubwo ko bibaha imbaraga zo gukora neza biteza imbere.

Abayobozi batandukanye ba Koperative Duhahirane Gisozi, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa Koperative Duhahirane Gisozi, ubwo yagezaga ijambo kubitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe.

Hari n’inzego zitandukanye z’umutekano.

Maitre Hdji Uwimana Isumayire, ubwo yari yicaye mu biganiro byarimo kugaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari inzego zitandukanye.

Abanyamuryango ba Duhahirane Gisozi, bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *