Gasabo:Ubuyobozi burakangurira abaturage gutanga umusanzu w’irondo bifashishije ikoranabuhanga
Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo, burashishikariza abaturage kwifashisha ikoranabuhanga mu gihe bagiye kwishyura umusanzu w’irondo.
Mudaherenwa Regis, umuyobozi w’akarere ka Gasabo, uyu wa 22/1/2023 yabwiye HANGA News ko iyi gahunda bayitekerejeho mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya leta ko ibintu byose bikorwa bigomba kuva muri gakondo bikajya mu ikoranabuhanga, mu rwego rwo kunoza service zijyanye n’igihe.
Ati:”Ryitwa irondo ry’umwuga, ariko hari byinshi bigomba gukorwa kugirango rikore kinyamwuga, muri Gasabo turashaka ko tuzageza muri 2024 abanyerondo yacu bahembwa neza,bambara neza, barya neza bishimira akazi bakora”.
Yakomeje, avuga ko ikoranabuhanga kuba ryatangira kwifashishwa hari ibyo rimaze gucyemura, ati:”Mwagiye mwumva imanza z’abanyereje amafaranga y’abanyerondo,abishyura nabi kubera batizeye ko agera kuri konti y’irondo, abanyerondo bataka inzira kubera bahembwa make n’abambara nabi, n’ibindi bibazo byinshi cyane…., ariko iyi gahunda aho itangiye hari Impinduka, ubu twatangiye guhemba neza niyo mpamvu twifuza kuyishyiramo imbaraga nkuko turi kurwanya igwingira ry’abana bato”.
Ubusanzwe , mu mujyi wa Kigali niho hari irondo ry’umwuga, rikora akazi gatandukanye ko gucuga umuteka n’isuku, abaturage barishyigikira batanga umusanzu wabo, kubera bayatanganga mu ntoki hifashishijwe udukarine menshi yaherega mu ntoki y’abasaruzi Andi abayobozi b’abanyerondo bakayakoresha ibyo bishakiye ugasanga abanyerondo birirwa barira ko badahembwa , ubu haje ikoranabuhanga byaroroshye nta musanzu umuturage yishyura ngo uburirwe irengero, ugera kuri konti y’irondo ry’umurenge atuyemo.
Tukimara kuvugana n’ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo, byabaye ngombwa ko tujya gusura iyo Company yakoze iryo koranabuhanga aribwo twaganiriye na NDAGIJIMANA Gedeon, umuyobozi wa kampani IMENA SOFTEK ltd , we avuga ku MIKORERE Y’UBURYO BUSHYA Hifashishijwe USSD short Code *775*3#, uwishyura Umusanzu iyo ayikoresheje abona uburyo bwo guhitamo ururimi (Ikinyarwanda, Français, English) ,Akandikamo numero ye ya telefoni.
Akabona urutonde rw’ahamubaruyeho agomba kwishyurira, hanyuma agahitamo aho agiye kwishyurira;Nyuma, abona ukwezi agomba kwishyura, ashobora kubonaho n’ibirarane atishyuye nabyo akaba yabasha kubyishyura.
Yuzuzamo numero ya Mobile Money ye iriho amafaranga. Maze agakanda*182*7*1# akemeza kwishyura.
Aya mafaranga ahita ajya kuri konti y’Irondo y’Umurenge atuyemo cyangwa akoreramo ako kanya.
Uwishyuye abona ubutumwa bugufi bubyemeza burimo na link y’inyemezabwishyu isinyweho n’Ubuyobozi bw’Umurenge.
Nkuko bakoze Igihangano cyitwa UMUSANZU DIGITAL gifasha Abanyarwanda muri rusange muri Gahunda ya Guverinoma ya CASHLESS ECONOMY.
Ubu buryo burizewe , n’ahandi bagifite ikibazo hirya no hino mu gihugu begere iyi kampani ibafashe.

DDEA, Mudaherenwa Regis uvuga ko bagiye kubaka irondo ry’umwuga rikora neza rihembwa neza , yishimye ko ikoranabuhanga ryazamuye ubushobozi.


