Mufti w’u Rwanda yaburiye abakomisiyoneri bashora abayisilamu mu bibazo bya Hidja – 72 basezeweho i Kigali berekeje Arabiya Sawudite

Mufti w’u Rwanda yaburiye abayisilamu bitegura kujya mu mutambagiro mutagatifu wa Hidja kwirinda abantu biyita abakomisiyoneri bavuga ko babafasha kubona ingendo zihendutse,nyamara bikarangira babateje ibibazo.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026, mu muhango wo gusezera ku bayisilamu 72 berekeje gukora umutambagiro mutagatifu wa Hidja i Maka mu gihugu cya Saudi Arabia. Uyu muhango wabereye i Kigali.

Mufti Sindayigaya yavuze ko hari abantu bihisha inyuma y’ibiciro byo hasi cyangwa amasezerano y’ibinyoma bakabeshya abayisilamu ko urugendo rutegurwa mu Rwanda ruhenze, bityo bakabashuka kubanyuza mu bindi bihugu birimo Uganda bavuga ko ari ho bahendukiwe.


Yagize ati: “Hari ubwo baza bakwiza ibihuha ngo urugendo mu Rwanda rurahanze, muze tubashakire indi ndege muri Uganda birahendutse. Benshi bivaga muri iki kibazo ababigiyemo barariwe. Hari ubwo bagaruka badusaba ubufasha natwe nta garuriro tugifite. Mubyirinde cyane.”

Yakomeje ashimangira ko ibikorwa byose birebana no gutegura no kohereza abajya gukora Hidja mu Rwanda bikorwa mu buryo bwemewe kandi bugenzurwa n’Urwego rw’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), ari na rwo rwonyine rufite ububasha bwo kugena uko gahunda zose za Hidja zikorwa.

Ati: “RMC ni yo yonyine igena uko gahunda za Hidja zikorwa.”

Mufti Sindayigaya yanashimiye cyane RwandAir kubera uruhare ikomeje kugira mu korohereza abayisilamu b’Abanyarwanda bajya gukora Hidja, avuga ko iyi sosiyete y’indege ikomeje gutanga serivisi nziza kandi zizewe.

Yavuze ko gukorana na RwandAir byatanze icyizere ku bagenzi benshi, kuko bibafasha gukora urugendo rwabo mu mutekano no mu buryo bwateguwe neza, bitandukanye n’ababashora mu nzira zitemewe.


Ati: “Turashimira RwandAir uburyo ikomeje kudufasha muri izi gahunda za Hidja. Batanga serivisi nziza kandi zitanga icyizere ku bagenzi bacu.”

Mufti w’u Rwanda yasabye abayisilamu kujya babanza gushishoza no gushaka amakuru yizewe mbere yo gutanga amafaranga yabo cyangwa kwemera amasezerano y’ingendo batizeye inkomoko yabyo.

Abayisilamu 72 basezerewe biteganyijwe ko bazifatanya n’imbaga y’abemera idini ya Islamu baturutse hirya no hino ku Isi mu gukora umutambagiro mutagatifu wa Hidja, umwe mu nkingi eshanu z’idini ya Islamu.

Hidja ni urugendo rutagatifu rukorerwa i Maka buri mwaka, rukaba ari inshingano ku muyisilamu wese ubishoboye nibura rimwe mu buzima bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *