Impunzi Zahungiye Mu Rwanda Ziragaragaza Inyota Yo Gutaha
Kuri uyu munsi isi yose yizihijeho umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana imibereho y’ impunzi, Izicumbitse ku butaka bw’u Rwanda zikomeje kugaragaza inyota yo gutahuka mu bihugu zakomotsemo.
Izo mu nkambi ya Mugombwa iherereye mu karere ka Gisagara mu Majyepfo y’u Rwanda zikomoka mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, zasabye imiryango mpuzamahanga kuzifasha gutahuka.
Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twifatanye n’impunzi, uyu munsi mpuzamahanga wo kuzirikana impunzi waranzwe no kumurika ibikorwa by’iterambere impunzi zigiye zihuriraho n’abanyarwanda. Ni mu mugambi wo gushishikariza impunzi kwigira kuko imfashanyo zagenerwaga zigenda zigabanyuka.
By’umwihariko mu nkambi ya Mugombwa mu karere ka Gisagara hagaragara ibikorwa bitandukanye by’ubudozi n’ubukorikori ndetse n’ibindi bihuje impunzi n’abanyarwanda.
Ku munsi nk’uyu impunzi ntizibura kongera kwibutsa abaterankunga n’indi myiryango mpuzamahanga izireberera ko zikeneye umuti urambye ku bibazo by’ubuhunzi. Bwana Aime Rwagasore uyobora impunzi za Mugombwa yavuze ko amarira ashirira mu gutakamba gusa.
Albert Murasira, minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi bwihuse yizeje ko ku ruhande rw’u Rwanda bazakomeza gukorera impunzi ubuvugizi mu mugambi wo kugira ngo zibashe gusubira mu bihugu zahunze.
VOA

