Muhima:Ndashimira urwego rwa RIB rwangobotse nyuma yaho hari umugabo wari umaze kunkorera ubuhemu yitwaje ko akomeye – Tuyisingize Virginie

Umuturage witwa TUYISINGIZE Virginie, atuye mu murenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge, arashima urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), nyuma yaho akorewe ubuhemu w’umugabo witwa MUNYANEZA Emmanuel afatanyije n’umugore we witwa MUKABARANGA Consolée bamugurishije umutungo ugizwe n’amazu aherereye mu mujyi wa Kigali, Murenge wa Muhima, mu Kagali ka Nyabugogo, mu Mudugudu w’ubucuruzi. bakaza kongera kuwugurisha bwa kabiri atabizi.

Umwe ufite UPI: 1/01/06/04/291 n’undi ufite UPI:1/01/06/04/290.

Uyu Virginie avuga ko bamuciye ruhinganyuma rwihishwa bakagurisha undi muntu bagahita bihutira guhuza ubutaka no gukora ihererekanya ryabwo,mu gihe gito kitageze no mucyumwe za UPI za mbere zirahinduka ziba imwe ariyo 1/01/06/04/634, Aha niho avuga ko RIB yamufashije uwo muhemu MUNYANEZA Emmanuel arafatwa arafungwa dore ko na dossier yageze mubushinjacyaha kandi n’ikigo cy’igihugu cy’ubutaka cyamufashije gutambamira ubwo butaka bwahugujwe bukagurishwa mu manyaga bugahabwa undi.

Yakomeje avuga ko , yamenye ko umutungo we , wagurishijwe ubwo yahabwaga integuza yo kuwusohokamo bitarenze Tariki ya 10/02/2024.

Tuyisenge Virginie yabwiye HANGA NEWS ko, ashimira itangazamakuru ryamukoreye ubuvugizi, cyane urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuko bwakiriye ikirego cye, bakanagikurikirana bwihuse , Ati:”Ndashimira ubuyobozi bwa RIB, bakimenya ikibazo cyanjye bahise bampamagara bumva ikibazo cyanjye n’uyu mugabo wankoreye ubuhemu nsanga bamufashe , bagerageza kutwumvikanisha biranga, ubu ndishimye kuko RIB dosiye yarayikoze iyishyikiriza ubushinjacyaha , ubu turi mu nkiko ntegereje kubona ubutabera ,kuko uyu Emmanuel yari yarankanze ko akomeye ntaho namurega”.

 

Uyu muturage yashoje ikiganiro ,Agira ati:”Harakabaho ubutabera cyane RIB yumva akababaro k’abaturage ikabarenganura, byanyeretse ko mu Rwanda ntawarengana nari naratangiye kwiheba ariko aho ubu bigeze ndishimye cyaneee… shimira n’umukuru w’Igihugu cyacu Perezida Paul Kagame byose tubikesha imiyoborere myiza”.

Ndizera ko umutungo wajye naguze uzangarukira, bashoye mu manza , twaburanye ifungwa n’ifungura by’agateganyo urubanza ruzasomwa mu rw’ibanze rwa Nyarugenge, ejo taliki ya 12/02/2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *