Gasabo-Jali:Hadutse abajura bategera abantu mu nzira bakabakuramo imyenda bakagenda bambaye ubusa

Mu murege wa Jali, akarere ka Gasabo, umujyi wa Kigali ,mu ijoro ryakeye Tariki ya 12/7/2023 ahagana saa tanu z’ijoro, Abajura bategeye mu nzira umugabo witwa Mpazabakiga Alexander baramukomeretsa banamukuramo ipantaro irimo ibyangombwa n’amafaranga asigara yambaye ubusa.

Abaturage bavuga ko, iri tsinda ry’abajyra ryiganje mu Kagali ka Nyakabungo, mu mudugudu wa Gitaba, ari naho hatahuwe inzu ikodeshwa n’abajura babikagamo ibyibano, iyo nzu n’ubundi iherereye mu murenge wa Jali mu Kagali k’Agateko mu mudugudu wa Rwankuba.

Mu byibwe basanze muri iyi Nzu harimo imifuka 5 muri 7 baraye bibye kuri depo y’amakara y’umudamu uzwi ku izina rya Mama Jean Do.

Aka gace, Haravugwa abajura bateye ubwoba kuburyo abatuye n’abagenda muri aka gace baba badatekanye kuburyo badatinya no guhangana n’inzego z’ubuyobozi , barasaba ko haraswa igisambo kikanukira ibindi.

Umugore witwa UWASE Goreti uzwi cyane ku izina rya Mama Migabo, ariwe muhungu we uyoboye itsinda ry’ibisambo mu Murenge wa Jali, Gatsata na Jabana hamwe n’abakobwa bakora umwuga w’uburaya nibo bashyirwa mu majwi ko bafatanya n’ibisambo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Jali , Ingabire Olivia yabwiye HANGA NEWS ko Police ibirimo neza, naho kuba bafunga abajura bakongera bakagaruka byo ni ibisanzwe, ikibi n’insubura-cyaha ,ati:”Reka babahige bafatwe”.

YANDITSWE na : Nzabamwita Xavier

Umuturage uvuga ko baraye bamutegeye mu nzira bamwambura imyenda baramukomeretsa.

Yereka umunyamakuru uburyo bamukomerekeje.

Amakara babafatanye.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *