𝗜𝗕𝗬’𝗜𝗡𝗚𝗘𝗡𝗭𝗜 𝗪𝗔𝗠𝗘𝗡𝗬𝗔 𝗞𝗨𝗥𝗜 𝗦𝗜𝗧𝗔𝗧𝗜 𝗡𝗦𝗛𝗬𝗔 𝗬𝗜𝗛𝗔𝗥𝗜𝗬𝗘 𝗜𝗚𝗘𝗡𝗚𝗔 𝗗𝗔𝗦𝗦𝗢
Ishyirwaho na Minisitiri w’Intebe kandi igamije gutuma urwego rwa DASSO rurushaho gukora neza.
𝐍𝐢 𝐢𝐛𝐢𝐤𝐢 𝐛𝐢𝐬𝐡𝐲𝐚?
• Ubu aba-DASSO ni abakozi b’Akarere bagendera ku masezerano y’akazi ya burundu atari igihe gito nk’uko byari bisanzwe.
• Aba-DASSO bazajya bakorerwa isuzuma nk’abandi bakozi mu kuzuza inshingano.
• Iyi sitati igena ko aba-DASSO bose bari ku rwego rungana (n’umushahara umwe) uretse abazajya bashyirwa ku myanya y’ubuyobozi (ari na yo bo bahemberwa); ubusanzwe bagenderaga ku mapeti atandukanye;
• Umu-DASSO wakuwe ku mwanya w’ubuyobozi asubizwa ku rwego rw’abandi ba-DASSO.
• Ubu imyaka yo kwinjira muri DASSO ni gahati ya 18 na 25, mbere usaba yagomba gusa kuba atarengeje imyaka 35;
• Ubu DASSO izajya ikora kugera ku rwego rw’Akagari bitewe n’ubushobozi bw’Akarere.

𝙄𝙗𝙞𝙨𝙖𝙗𝙬𝙖 𝙠𝙪𝙜𝙞𝙧𝙖 𝙣𝙜𝙤 𝙪𝙢𝙪𝙣𝙩𝙪 𝙮𝙚𝙢𝙚𝙧𝙚𝙧𝙬𝙚 𝙠𝙬𝙞𝙣𝙟𝙞𝙧𝙖 𝙢𝙪𝙧𝙞 𝘿𝘼𝙎𝙎𝙊:
(a) Kuba Umunyarwanda;
(b) Ubushake;
(c) Afite imyaka hagati ya 18 na 25;
(d) Kuba indakemwa mu mico/myifatire;
(e) Atarigeze afungwa +/- amezi 6 mu rubanza ntakuka.
(f) Kugira impamyabushobozi nibura y’amashuri 3 yisumbuye cg iyo binganya agaciro;
(g) Kugira ubuzima bwiza n’imbaraga bigaragazwa n’icyemezo gitanzwe n’umuganga wemewe na Leta;
(h) Atarigeze yirukanwa burundu cg ngo asezererwe mu bakozi ba Leta.
(i) Gutsinda ibizamini byo kwinjiza abakozi muri DASSO.
(j) Gutsinda amasomo y’amahugurwa y’ibanze.
ICYITONDERWA: Umuntu ufite ubumenyi bwihariye ashobora guhabwa akazi muri DASSO, hadakurikijwe ibivugwa muri (c) na (i).
Amahugurwa y’ibanze mbere yo gutangira akazi:
• Uretse ibyagenwa ukundi n’ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije na Polisi y’u Rwanda, mbere yo gutangira inshingano ze, buri mu-DASSO agomba guhabwa amahugurwa y’ibanze atuma arangiza inshingano kandi agatsinda amasomo y’ayo mahugurwa.
• Inzego zishinzwe gutanga amahugurwa y’ibanze ku bagize DASSO:
-Amahugurwa ategurwa ndetse akanakoreshwa na Polisi y’u Rwanda ifatanyije na Komite Nyobozi y’Akarere.
-Naho Minisiteri ifite DASSO mu nshingano (ubu ni MINALOC) igakurikirana imigendekere y’amahugurwa.


