Perezida Kagame yashimye ubutwari bwaranze umubyeyi Nyiramandwa witabye Imana

Perezida Paul Kagame ndetse n’umuryango we yatangaje ko umubyeyi Nyiramandwa Rachel,  azibukirwa ku mirimo myiza yakoze ya kibyeyi no guhora yifuriza ineza igihugu cyamubyaye mu mibereho ye.

Ni ubutumwa bwagarutsweho mu muhango wo gushyingura uyu mubyeyi wabereye mu karere ka Nyamagabe.

Ku gasozi ka Ngiryi  gakikijwe n’indi misozi yo muri Nyamagabe, kuzuye ibinyabiziga;  abaturage  baturutse hirya no hino baje gusezera bwa nyuma ndetse no gushyingura mu cyubahiro umukecuru Nyiramandwa Rachel.

Azibukirwa ahanini ku bisigo yasigiye inkotanyi kubera ibikorwa by’indashyikirwa byaziranze.

Uyu mukecuru  yakunze kwita Perezida wa Repubulika Rudasumbwa kubera ibikorwa yagejeje ku banyarwanda.

Gasana Richard  wari  umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka, yibuka ibyishimo Nyiramandwa Rachel  yagize ubwo yabonanaga n’Umukuru w’igihugu muri 2010.

Mu 1998 nibwo umukecuru Nyiramandwa Rachel yabatijwe yakira Yesu nk’umwami n’umukiza muri ADEPR paruwasi ya Karama. Yakomeje kubana n’abandi neza agera aho atanga imbabazi ku bamuhekuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mukaruziga Annonciata, umukobwa wa Mukecuru Nyiramandwa yashimye uburyo umubyeyi we yaherekejwe mu cyubahiro.

Abinyujije kuri guverineri  w’Intara y’Amajyepfo, Perezida wa Repubulika ndetse n’umuryango we bababajwe bikomeye n’urupfu rwa mukecuru Nyiramandwa, avuga ko azibukirwa ku bikorwa bya kibyeyi byaranze ubuzima bwe.

Mu 1912 nibwo umukecuru Nyiramandwa Rachel yabonye izuba, atabarutse ku myaka 110, asize umwana umwe muri bane yabyaye, abandi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo bari mu muhango wo kumusezeraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *