Gahanga:Hizihijwe umunsi ngaruka mwaka w’amahoro Francois Ngarambe yahaye imbabazi Bucyana yambitswe umudali w’ishimwe

Uyu munsi taliki ya 27/5/2022 mu murenge wa Gahanga , akarere ka Kicukiro,hateraniye inteko y’amahoro,n’umunsi wemejwe n’inama njyanama y’umurenge wa Gahanga wemejwe ku wa 26/5/2019 n’Umwanzuro 001/04/022021.

Umuturage Ngarambe Francois yahaye imbabazi Bwana Bucyana wamwiciye ababyeyi igihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994.
Izo mbabazi zikaba zaratanzwe taliki 26/5/2019. Ubuyobozi bwamushimiye yahawe umudali w’ishimwe

Uyu Ngarambe mu buhanya yatanze avuga ko muri jenoside yakorewe Abatutsi yabonye ababyeyi be bicwa Kandi biciwe hamwe,ariko yahisemo gukora urugendo rw’isanamitima ku ubumwe n’ubwiyunge, ni naho yatangiye kuzirikana abakiri bato nk’umuntu wari ikinege atangiza gahunda yo gusura abagororwa muri  gereza yigisha ubumwe n’ubwiyunge.

Yaje kugana aho ababyeyi be biciwe Gahanga aza guhura na Bucyana, uyu Bucyana yavuze ko muri Jenoside yari Resiposabule ni nawe wari uyoboye igitero cyishe ababyeyi ba Ngarambe.

Bucyana avuga ko yireze muri Gereza asaba imbabazi arazihabwa arataha, kuba yarahawe imbabazi yarishimye cyane , Ngarambe yavuze ko gutanga imbabazi biraruhura ku wahemutse ndetse nuzitanze. Kuri we avuga ko yagize amahirwe kuko yahaye imbabazi kuwazisabye.

Ubu we na Bucyana babaye umwe n’ishuri niyo igihe cyo kwibuka kigeze bajyana gutanga ubuhamya mu rwego rwo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Biyemeje gutangiza urugendo rw’amahoro bashaka abandi bakoje Jenoside kugirango biyunge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahanga ,Rutubuka Emmanuel mu ijambo ry’ikaze yashimiye abaje muri iyi nteko abasaba kuba umwe nkuko insanganyamatsiko igira iti “kuba umwe niyo mahoro arambye”.

Uyu munsi wabimburiwe no kuhira amazi igiti cy’amahoro, w’itabiriwe n’abaturage, abayobozi mu nzego zitandukanye ,inzego z’umutekano Polisi, Ingabo n’abandi…

Umuhango urasozwa n’ubusabane ,abana bahabwa amata, hakinwa n’umupira w’amaguru.

Umuhanzi Ngarambe François Xavier witiriwe uyu munsi w’amahoro yamamaye mu ndirimbo ‘Umwana ni umutware’ ashimangira ko kwibanda ku ndirimbo zirengera uburenganzira bw’abana, kubaha ijambo n’indero nziza ngo abikomora ku kuba yaravutse ari ikinege bityo urukundo ababyeyi be bamuhundagajeho akura yumva yarusangiza abamugwa mu ntege.
Uyu muhanzi yatangiye umuziki mu mwaka w’1975 yibanda cyane mu ndirimbo zivuga ku burenganzira bw’abana n’uburyo bakwiye kwitabwaho. Ni umwe mu bahanzi nyarwanda begukanye ibihembo mpuzamahanga mu (…)

Gitifu Rutubuka yuhira igiti cy’amahoro.
Ngarambe Francois yuhira igiti cy’amahoro.
Gitifu Rutubuka aha ikaze abashyitsi.
Inzego z’umutekano zitabiriye uyu muhango.
Habayeho no gutarama.
Ngarambe Francois yocaranye na Bucyana yahaye imbabazi.
Ngarambe yicaye mu birori.
Byari ibyishimo.

One thought on “Gahanga:Hizihijwe umunsi ngaruka mwaka w’amahoro Francois Ngarambe yahaye imbabazi Bucyana yambitswe umudali w’ishimwe

  • May 27, 2022 at 7:46 pm
    Permalink

    Vas et pèche plus.
    Gusenya no gusahura bicike no mu Nzego z’ibanze za Gahanga/Kagasa

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *