Kigali:Kayonga Sifa arasabako yarenganurwa kubera ko uyobora Umudugudu w’Ubumwe Sebahozi Thomas amuhohotera.

Kayonga Sifa utuye Umudugudu Ubumwe,Akagali ka Kabahizi, Umurenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali,aratabaza kuko asaba inzego zikuriye Sebahozi Thomas uyobora Umudugudu w’ Ubumwe kumurenganura.

Kayonga Sifa aganira n’itangazamakuru yagize ati”Jyewe natuye mu mudugudu w’Ubumwe kuva 2005 ,nahatuye ndi kumwe n’umugabo wanjye Uwizeyimana Charles twashakanye byemewe n’amategeko.

Twabyaranye abana batatu.Ubu ariko hashize imyaka cumi n’umwe ntabana na Uwizeyimana Charles kuko yahunze u Rwanda kuva 2014.

Kayonga sifa akomeza atangaza ko ubwo Umujyi wa Kigali watangizaga ibikorwa byiza byo gukora imihanda ukimura abaturage,ko aribwo uwitwa Sebahozi Thomas yatangiye kugirana ubumwe bukomeye n’uwahoze ari umugabo wanjye Uwizeyimana Charles atangira kundwanya.Itangazamakuru bakurwanyije gute? Kayonga sifa ati Ubwo hemezwaga ko umuryango wa Uwizeyimana Charles n’umugore we Kayonga Sifa bagomba kwishyurwa bikagaragarako Uwizeyimana Charles atari mugihugu bantumye ibyemezo bivuye Aho ntuye mu mudugudu w’Ubumwe.

Ubwo nabibwiraga uyobora Umudugudu w’Ubumwe Sebahozi Thomas we yarabyanze abo bafatanije babimubwiye akora raporo ko Uwizeyimana Charles ahahira urugo anashyiraho nimero bavuganiraho.

Iyo raporo narayanze.Ubu ndashimira Umujyi wa Kigali ko ugeze heza ushyira mubikorwa byiza byo kumpa ingurane.nibwo Tariki 23/4/2025 Sebahozi Thomas yakoze raporo yinjira mubuzima bwite bwanjye aho gukora ibyo yasabwe.

Umunyamategeko wanjye yanyandikiye ibaruwa isaba gukorerwa raporo yemeza ko umugabo Uwizeyimana Charles yavuye mu Rwanda hakaba hashize imyaka cumi n’umwe,Kandi twashakanye byemewe n’amategeko ,nabwo Sebahozi Thomas yarabyanze.

Itangazamakuru urakora iki? Kayonga sifa ndarenga Sebahozi Thomas mu nkiko kuko ariho arambangamira cyane.

Sebahozi Thomas we yabwiye itangazamakuru ko ntayindi raporo yakora.inzego zitandukanye z’ubuyobozi zatabajwe na Kayonga Sifa nizo zihanzwe amaso.

terambere niryo nkigi y’amajyambere mu isi hose bityo umuturage nawe bikamugeraho, Itegeko ryimura umuturage rigenwa mu ngingo ya 6 rivugako ukeneye gukorera ibikorwa mu isambu ye agomba kubanza kumwishyura.

Ese Umujyi wa Kigali kuki utubahiriza amabwiriza ashyirwaho mu iyimurwa ry’imitungo.Iyo umuturage atishyuwe umutungo we ntacyo ubugomba gukoreshwa.

Kuki rero Umujyi wa Kigali ushaka gukoresha umutungo wa Kayonga sifa uri muri UPI/1/01/01/01/148 utamwishyuye?ese Kayonga sifa yaba ariwa muturage umuhanzi Masabo Nyangezi Juvenal yavuze ngo fata utwawe wimuke?Tariki 17/mata 2025 nibwo Gitifu w’umurenge wa Gitega yagabye igitero cyo gusenya inzu ya Kayonga sifa,kandi Umujyi wa Kigali utaramwishyura.

Ubwo Umujyi wa Kigali watangiraga igikorwa cyo kubaka amazu ageretse mu kagali k’Akabahizi hanatangijwe gukora imihanda.

Abaturage bagonzwe n’igikorwa cyo gukora umuhanda bahawe amafaranga barimuka bajya gushaka aho batura n’imiryango yabo.

Kuki Kayonga sifa we batamwishyuye?ese kuki Gitifu w’umurenge wa Gitega Mugambira Etienne yica amategeko abigambiriye,

Kayonga sifa yahaye ikiganiro itangazamakuru agira ati”Ndatabaza kugirengo nimurwe mbone aho njya gutura n”umuryango wanjye.Itangazamakuru uyu mutungo wawe ufite agaciro kangana gute? Kayonga sifa mbere bigitangira Umujyi wa Kigali wambariye miliyoni makumyabili nenye z’amafaranga y’u Rwanda.

Bukeye mbona bambariye miliyoni cumi nicyenda z’amafaranga y’u Rwanda.

Kugeza n’ubu nta n’ifaranga na rimwe barampa ahubwo baraza kunsenyera.
Itangazamakuru ese hano hatangira gukorwa umuhanda byagenze gute? Kayonga sifa gukora umuhanda bitangira abaturage barishyuwe ,ariko jyewe barashaka kunyirukana batanyishyuye.

Itangazamakuru ubona ariki kibyihishe inyuma? Kayonga sifa ikibazo cyo kunjujubya kiyobowe na Gitifu w’umurenge wa Gitega Mugambira Etienne,kuko n’uyu munsi ninawe wiriwe ampamagara ngo nze bansenyere ,nyuma nzishyurwe.

Itangazamakuru ubuse umwanzuro n’uwuhe,? Kayonga sifa ubu bamwiyeko bazubahiriza itegeko ryo kwimura umuturage.Mugambira Etienne yanze guha itangazamakuru ikiganiro.

Ushinzwe umutekano mu mudugudu Ubumwe yabwiye itangazamakuru ko kwimura Kayonga sifa atishyuwe aramakosa,cyane ko abandi bishyuwe.Ntarwego na rumwe rwo mu mujyi wa Kigali rwatanze amakuru ku kibazo cya Kayonga sifa.Kwimura umuturage byakagombye kubahiriza amategeko,aho kuba amabwiriza.

Source:Ingenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *