Kigali:Umuyobozi wa Gamico Mining Ltd Philippe NDAGIJIMANA yatawe muri yombi
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze abayobozi batatu mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi barimo Rwomushana Augustin, Kanyangira John na Niyongabo Richard.
Bafunganywe kandi na Barwiyemezamirimo bane bakekwaho kuba abafatanyacyaha mu byaha bakurikiranyweho.

Mu bacukuzi b’Amabuye y’Agaciro bari gukurikiranwa ndetse bikaba binavugwa ko nabo baba bafunze haravugwamo Umunyemali Philippe NDAGIJIMANA nyiri sosiyete GAMICO ifite ikirombe cya Bashama gicukurwamo Gasegereti mu murenge wa Kigali, Jonas HABINSHUTI bivugwa ko afite impushya nyinshi zo gucukura mu mazina ya sosiyete zinyuranye, ndetse ngo akaba hari izo ajya agurisha cg akagurisha imigabane kandi itegeko ritabyemera, haravugwamo kandi Callixte KWIZERA. Muri iyi Dosiye kandi haravugwamo n’umucuruzi w’Amabuye.
Uko bose hamwe ari barindwi bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Rwezamenyo na Nyarugenge.
Bakurikiranyweho ibyaha birimo ruswa, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite, kwigwizaho umutungo n’iyezandonke.
Ubutumwa bwa RIB, iraburira abantu bose bishora mu byaha bya ruswa cyangwa bakoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite, ko bakwiye kwirinda ibyo bikorwa kuko bihanwa n’amategeko.
RIB ikomeza yibutsa kandi abaturarwanda ko icyaha cya ruswa ari icyaha kidasaza ko igihe cyose ibimenyetso byabonekera nta cyabuza ko batanga ayo makuru kugirango ababigizemo uruhare bakurikiranwe.

