Umuganda rusange mu murenge wa Kigali wakozwe haterwa ibiti ibihumbi 11 muri Gamico Ltd

Uyu munsi Tariki ya 29/10/2022 , wari umuganda rusange ngaruka Kwezi ukorwa mu gihugu hose, mu murenge wa Kigali wakozwe mu tugari twose uko ari 5.

Ku rwego rw’Umurenge wabereye muri GAMICO Ltd,mu mudugudu wa Ryamakomali, mu Akagari ka Ruliba.

witabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali NTIRUSHWA Christophe,Inzego z’Umutekano zose ( RDF, RNP, DASSO, RF), ndetse n’abaturage bose.
Mubyakoze hacukuwe imyobo yo guteramo ibi, haterwa ibiti 11.000, kuri Hegitare 2.8.

Gamico ifite gahunda yo gutera ibiti ku buso Bunagana na hegitare 97 harimo 45 z’abaturage.
Ikindi bakoze mu yindi midugudu hasibuwe ibinogo no gutunganya imiferege itwara amazi, Guha inzira z’amazi aho agomba kunyura, Kumena rateri mu muhanda Karama Mwendo no guharura imihanda ,Kubaka ubwiherero bwo muri Human security issues
N’ibindi.
Nyuma y umuganda Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali yaganirije abaturage kuri gahunda za Leta zikurikira, zirimo uburyo bwo kurwanya isuri hacukurwa imyingoti, guca amatarasi yikora, gutera ibiti by’imitako n’ibyimbuto.

Ubukangurambaga bwo Kwirinda ibiza n’ibindi.
Yasoje ashimira byimazeyo abaturage batuye Umurenge wa Kigali uburyo bitabiriye umuganda kuko byari bishimishije ku kigero cya 90%.

Umuhanda wakozwe haterwa ibiti.
Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhanda.
Abaturage bitabiriye umuhanda.
Umusozi bateyeho ibiti.
Umuganda w’itabiriwe ku kigero gishimishije.
Polisi yifatanyije n’abaturage gukora umuganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *