CG Felix Namuhoranye yafunguye Inama ya 17 ya RECSA yiga ku mutekano w’akarere

Rwanda National Police yakiriye Inama ya 17 ya TAC ya RECSA.

Uyu munsi, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Komite y’Ubujyanama mu bya Tekinike (Technical Advisory Committee – TAC) y’Ikigo cy’Akarere gishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’intwaro nto n’izoroheje, RECSA, yafunguye ku mugaragaro Inama ya 17 y’iyo Komite ihuriza hamwe abahagarariye Komite z’ibihugu binyamuryango bya RECSA.

Iyi nama iri kubera mu Kigali, ni urubuga rw’ingenzi rugamije gukomeza ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere mu gukumira no kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’izoroheje mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abitabiriye iyi nama barimo gusuzuma intambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa gahunda za RECSA, kungurana ibitekerezo ku bibazo bishya by’umutekano, ndetse no kurebera hamwe ingamba zo gushimangira ituze n’umutekano mu karere.

Mu ijambo rye, CG Felix Namuhoranye yashimangiye ko ubufatanye bw’akarere bukomeje kuba inkingi ya mwamba mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihindura isura. Yavuze ko gukomeza gusangira amakuru, guhuza ibikorwa by’inzego z’umutekano no kunoza amategeko ari ingenzi mu gukemura ibibazo birimo ikwirakwizwa ry’intwaro rikoreshejwe ikoranabuhanga, ikorwa ry’intwaro mu buryo buhanitse ndetse n’ikoreshwa ryazo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati: “Umutekano urambye ushingira ku bufatanye busesuye hagati y’ibihugu, inzego z’umutekano n’abafatanyabikorwa batandukanye. Tugomba gukomeza gushyira hamwe mu rwego rwo gukumira ibyaha bikorwa hifashishijwe intwaro nto n’izoroheje.”

Inama ya 17 ya TAC ya RECSA iteganyijwe gufata imyanzuro n’ingamba zizafasha ibihugu binyamuryango gukomeza kongera ubushobozi bwo kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko no guteza imbere umutekano usesuye mu karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *