Mageragere: Ibigo by’amashuri byibutse abanyeshuri n’abarezi bazize Jenoside
Kwibuka32: Abanyeshuri bo muri Mageragere basabwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu rwego rwa #Kwibuka32, ibigo by’amashuri byo mu Murenge wa Mageragere byahuriye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarugenge mu gikorwa cyo kwibuka abanyeshuri, abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abanyeshuri, abarimu, abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze, hagamijwe guha icyubahiro abazize Jenoside no gukomeza kwigisha urubyiruko amateka y’u Rwanda kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.

Umuyobozi wa College de Butamwa, Ntagishyika Rwagatera Mike, yasabye urubyiruko by’umwihariko abanyeshuri gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho biga ndetse no kwimakaza ubumwe n’indangagaciro z’ubunyarwanda.

Yagize ati: “Turashimira ubuyobozi bw’igihugu kuko nta mwana ugihagurutswa mu ishuri cyangwa ngo avutswe amahirwe yo kwiga. Ni inshingano zacu rero kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka igihugu kirangwa n’ubutabera n’ubwuzuzanye.”

Murebwayire Betty, wari umushyitsi mukuru akaba ashinzwe ibikorwa mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko urubyiruko rukwiye kwiga amateka nyayo y’u Rwanda kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Yagize ati: “Mwe ni mwe Rwanda rw’ejo. Muharanire kurwanya ikibi cyane cyane amacakubiri, kandi mwige neza kugira ngo muzateze imbere u Rwanda.”

Abitabiriye iki gikorwa bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, banashyira indabo ku rwibutso rwa Nyarugenge nk’ikimenyetso cyo kuzirikana no guha icyubahiro abazize Jenoside.

Igikorwa cyo Kwibuka32 gikomeje hirya no hino mu gihugu, hibandwa ku gukomeza gusigasira amateka, guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka ejo hazaza harangwa n’ubumwe n’amahoro.

