IMENA SOFTEK ltd irashimirwa ko yazanye ikoranabuhanga ryafashije imirenge y’umujyi wa Kigali kunoza serivise z’umusanzu w’irondo

Mu rwego rwo kunoza imikusanyirize y’Umusanzu w’Irondo, no kwirinda ingaruka zagaragaye mu kwakira uyu umusanzu amafaranga ntabashe kugera kuri konti y’Umusanzu w’Irondo ku rwego rw’Umurenge, Kampani IMENA SOFTEK ltd, irashimirwa cyane abanyakigali uburyo bwihariye yazanye bukoresha ikoranabuhanga, aho umuturage yiyishyurira umusanzu ugahita ujya kuri konti ya banki y’Irondo ukishyurwa.

Ubu buryo busimbura ubundi bwifashishwaga bwa Cashless (Kwakira amafaranga mu ntoki) bukoresha code za MTN MoMoPay ku mpamvu yuko hari aho byagaragaye ko Umusanzu unyuzwa kuri izo code atariko wose ugera kuri konti z’Irondo ziba muri Sacco cyangwa mu zindi banki.

Ikinyamakuru HANGA NEWS, inkuru yacu igiye kugaruka ku bushakashatsi yakoze ku mirenge ya Nyarugenge, Kicukiro na Kimironko, yo mu mujyi wa Kigali ahatangirijwe iri koranabuhanga.

Bamwe mu bayobozi twaganiriye bagiye bashima Ubu buryo bwo gukusanya umusanzu w’irondo hakoreshejwe ikoranabuhanga , Murekatete Patricia ,umunyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge mu kiganiro yahaye HANGA News yagize ,ati:”Nibyo Koko twe twatangiranye n’iyi gahunda mbere y’abandi mu Kwezi Kwa gatanu uyu mwaka, turashima cyane IMENA SOFTEK ltd kuko twabonye impunduka nyinshi cyane”’.

Yakomeje agira ,ati:”Mbere tutarakorana nabo twari ku kigero cya 60%, twakoreshaga karine umusaruzi wacu harubwo yararaga atagejeje amafaranga kuri konti bugacya atubwira ko yahuye n’abajura bayamwambuye , tugahomba uko…, ugasanga duhemba abanyerondo igice tugahora mu birarane bidashira …”.

Gitifu avuga ko mu mezi ane gusa bakoranye n’iyi kampani IMENA SOFTEK ltd hahindutse byinshi cyane, ati:”Twavuye kuri 60% Ubu tegeze ku musaruro wa 92% w’umusanzu w”irondo, byafashije Abaturage iyo yishyuye akabona SMS ahita yizera ko umusanzu atanze ugeze aho ugomba kugera, byadufashishije guca urwicyekwe kuko bahoraga badushinja kuyarya”.

Ikindi cyagaregaye mu bushakashatsi nuko iyi mirenge yose yitabiriye Gukoresha ikoranabuhanga yateye imbere, urugero umurenge wa Nyarugenge biguriye imodoka 2 zo mubwoko bwa Vigo Nshya , abanyerondo bakora paturuyi bagera hose kuburyo umutekano ucunzwe neza 100%, ikindi imishahara y’abanyerondo hose yarazamutse hiyingeraho 30%. Bose Kandi bahawe Impuzagano Nshya.

Bamwe mu baturage HANGA News, yaganiriye nabo ,bakoresha Ubu buryo bw’ikoranabuhanga ikizere nicyose, Twagirimana J.M.V ukorera ubucuruzi mu murenge wa kimironko,, twamusanze aho bita Zindiro yagize ,ati:”Mbere twishyuraga amafaranga y’irondo tukabona ko abayobozi bayarya pee…., kuko abanyerondo bambaraga nabi basabiriza,…biba… tukibaza impamvu batabahemba neza Kandi twishyura, aho haziye iri koranabuhanga bambaye neza , barakora kinyamwuga , natwe biradushimisha cyane turibwiriza iyo ukwezi gushize dukanda *775*3# tugakurikiza amabwiriza, muri system bahita badusibiza ,ubu rwose Ayo twishyura noneho dufite ikizere ko agerayo biragaragarira buri wese”.

Uyu muturage kimwe n’abandi twaganiriye hirya no hino mu mujyi wa Kigali, bavuze ko bashimira leta kuko irimo gukangurira abantu kwitabira ikoranabuhanga, byihutisha akazi Kandi bitanga ikizere kuri twese.

Tukimara gukora iyi nkuru byabaye ngombwa ko tujya gusura iyo Company yakoze iryo koranabuhanga aribwo twaganiriye na NDAGIJIMANA Gedeon, umuyobozi wa kampani IMENA SOFTEK ltd , we avuga ku MIKORERE Y’UBURYO BUSHYA Hifashishijwe USSD short Code *775*3#, uwishyura Umusanzu iyo ayikoresheje abona uburyo bwo guhitamo ururimi (Ikinyarwanda, Français, English) ,Akandikamo numero ye ya telefoni.

Akabona urutonde rw’ahamubaruyeho agomba kwishyurira, hanyuma agahitamo aho agiye kwishyurira;Nyuma, abona ukwezi agomba kwishyura, ashobora kubonaho n’ibirarane atishyuye nabyo akaba yabasha kubyishyura.

Yuzuzamo numero ya Mobile Money ye iriho amafaranga. Maze agakanda*182*7*1# akemeza kwishyura.

Aya mafaranga ahita ajya kuri konti y’Irondo y’Umurenge atuyemo cyangwa akoreramo ako kanya.

Uwishyuye abona ubutumwa bugufi bubyemeza burimo na link y’inyemezabwishyu isinyweho n’Ubuyobozi bw’Umurenge.

Uburyo bwo gukusanya Umusanzu w’Irondo ry’umwuga hifashishijwe ikoranabuhanga UMUSANZU DIGITAL bukoreshwa mu mirenge 29 igize Umujyi wa Kigali, iri koranabuhanga ryazamuye Umusanzu w’Irondo ku kigero cya 90% hagendewe ku kigereranyo cy’amezi 5, hifuzwa ko n’indi mirenge yakwiriye kubagana mu rwego rwo guca abanyereza imisanzu y’abaturage byose bizakunda habayeho ubufatanye.

Yakomeje Ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’U Rwanda udahwema guha urubyiruko  Imbaraga zo kwiremamo ibishoboka anarusaba kwihangira Imirimo binyuze Mu Ikoranabuhanga, anashimira abayobozi mu mujyi wa Kigali bumvise ikoranabuhanga bafite bakemera gukorana nabo.

Nkuko bakoze Igihangano cyitwa UMUSANZU DIGITAL gifasha Abanyarwanda muri rusange muri Gahunda ya Guverinoma ya CASHLESS ECONOMY.

Iyi gahunda uko yakozwe iratanga ikizere ku rubyiruko nk’uru rwishatsemo ibisubizo , inzego zibishinzwe nka minisiteri ishinzwe ikoranabuhanga guha imbaraga abantu nkaba.

Iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa kumugaragaro Tariki ya 1/9/2022 nkuko Ndagijimana Gedeon umuyobozi wa kampani yabitangarije mu itangazamakuru aho twari twamusuye ngo tubashe kumenya neza ibyiyi nkuru.

Amashusho agaragaza uko bikorwa mu ikoranabuhanga.
Ndagijimana Gedeon umuyobozi wa IMENA SOFTEK ltd ushimira abafatanyabikorwa.
Ikoranabuhanga ryatumye umusanzu w’irondo wiyingera ,bahita bambara neza.
Mu murenge wa Nyarugenge,abanyerondo bakora irondo bagera hose bari mu mudoka ya 2 biguriye bacyesha umusanzu wiyongereye bitewe n’ikoranabuhanga.
Gitifu Murekatete Patricia wa Nyarugenge umwe uhamya ko ikoranahunga mu gukusanya umusanzu w’irondo ubagejeje kuri byinshi. Aha yarimo gutaha imokoka ya 2 abaturage biguriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *