Me Munyakaragwe Aline aravugwaho gutera ubwoba umuturage yaririye amafaranga -Yamureze muri RIB ngo yamusebeje mu itangazamakuru

Amahame y’umuhesha w’inkiko w’umwuga arazwi cyane ko mbere y’uko atangira akazi,aba yararangije mu ishami ry’amategeko muri Kaminuza .

Inkuru yacu iri hagati y’umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Munyakaragwe Aline n’umuturage witwa Peyizana Antoine Metaliste yahejeje mugihirahiro, Ubu rero Me Munyakaragwe Aline yagiye ku rwego rw’ubugenzacyaha kurega, umuturage we yabifashe nko kumutera ubwoba kugirengo atamuha amafaranga ye n’ibyangombwa by’ubutaka yamuhaye acyeka ko yabirigishije akaba yarabikoresheje mu byaha atazi.

Ikindi n’uko Me Munyakaragwe Aline atigeze atangaza itangazo mu binyamakuru byandika ngo amumenyeshe nkuko avuga ko cyamura yakoze zigera ku shuro 6.

Abahesha n’inkiko b’umwuga bakorera kuri 40 aho Munyakaragwe asangiye ibiro n’umugabo bamwe bavuga ko aruwe n’abandi ntibabyemeze witwa Me Nzeyinana Medy usigaye ari Notaire wigenga , Uwishyuza Munyakaragwe yatangarije itangazamakuru ko ikinyamakuru yamubwiye yanyujijemo itangazo kitazwi muri RMC bityo akaba arikindi kinyoma.

Nyuma y’inkuru yatambutse mu kinyamakuru HANGA News , uyu muturage atabaza asaba ubufasha ngo afashwe ,avuga ko Me Aline yamuhaye ikiraka ngo amurangirize urubanza none umwaka ushize ntacyo amutangariza ngo yagerageza no kumwaka ibyangombwa by’ubutaka yamuhaye n’amafaranga akumugira umusazi agirango abihe undi, yahisemo kwandikira urugaga rw’abahesha b’inkiko asaba ko bamufasha basese amasezerano none uyu wa 30/9/2022 Metaliste yatunguwe no kubona convocation ya RIB station ya Rwezamenyo imitumuza, ngo yitabe kucyumweru saa tatu mu biro by’umugenzacyaha witwa Ugenukwayo Joie Jean de la Croix ati:”Nahamagawe n’umunyamategeko w’ishuti ye ngo afitiye ubutumwa, mpageze nsanga ni convocation ya RIB ubwira ko Me Aline yandeze muri RIB ngo namusebeje mu itangazamakuru ndetse n’umunyamakuru wanditse inkuru Bose agiye kubafungisha atwereke ko abarenzeho, ndibaza icyo nzira, ngire kumuha ikiraka aho kundagiriza urubanza ahubwo andege n’umiwe ,haricyo yishingikirije none nzitaba muri weekend gute?”.

Uyu Me Aline yaje kwandikira umunyamakuru wa HANGA News kuri what’s app wakoze inkuru y’ubuvugizi witwa Gatete Muhamoud amubwira ati:”Kuvugurura Aya makuru bizakugora ,ubu ndi kuri RIB Rwezamenyo, uwo munwa wawe niwo shaka gufungisha, tumubwira ko yareze ahatariho , areseka cyaneeee ngo procedure zo kurega abanyamakuru ndazizi”.

Amakuru HANGA News twamenye tuyakuye mushuti ze basangiye umwuga nuko mu rugaga bamuhagaritse ishuro 3 bamuziza kurangiza imanza nabi, ati:”I Gikondo hari urubanza yahagaritswe kubera yarurangije nabi, ku Gisenyi naho nuko ,hari n’umupasiteri nawe wamureze urubanza rwe baramuhagarika ..”.

Anastasie Balinda , umuyobozi w’urugaga rw’abahesha b’inkiko mu Rwanda, HANGA News ishuro zose yamuhamagaye ntiyitabye telefoni ye, n’ubutumwa bugufu twamwohoreje ntacyo aradusubiza kugeza ubu inkuru isohotse, nagira icyo avuga ku myitwarore y’uyu Me Aline turabishyira mu nkuru itaha.

Umuturage Ati, muhe ikiraka Aho kundangiriza uburanza andege, yandiriye amafaranga 200,000 Rwf yanatwaye ibyangombwa by’ubutaka.iri n’iterabwobwa arashaka kufungisha ngo abyegukane.
Ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru amubwira ko ari kuri RIB Rwezamenyo,ashaka kumufungisha amuziza umunwa we.
Amasezerano yagiranye n’uyu muturage yo kumurangiriza urubanza amwizeza ko iminsi 3 biba birangiye none umwaka urihiritse, aracyeka ko yariye Andi mafaranga yuwo yatsinze mu rubanza.
Facture me Aline yagiye aha Uyu mukiriya ko yakiriye amafaranga ye.
Ibipapuro yiriwe akwiza kuri social media abeshya ko yatangije ikibazo cy’uyu muturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *