Ngororero: Abaturage batewe inkeke n’abiyise ibihazi bacukura amabuye y’agaciro bitemewe

Bamwe mu batuye Umurenge wa Muhororo mu Karere ka Ngororero, batewe inkeke n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko buri gukorwa n’urubyiruko rwiyise ibihazi.

Ibi bihazi bavuga ko bibarembeje birandura imyaka mu mirima ndetse bisenya imisingi y’amazu aho ariho hose haketswe ko hubakishije amabuye y’agaciro ya Lithium.

Hafi y’ikirombe cya Nyarigamba gicukurwamo Lithium mu murenge wa Muhororo, ndetse no mu mpande z’umugezi wa Nyarwishwa, uhasanga abaturage benshi biganjemo urubyiruko rwishoye mu bucukuzi bunyuranyije n’amategeko rushakisha amabuye ya Lithium.

Uru rubyiruko abaturage bita ibihazi, mu gushakisha aya mabuye iteka ruba ruhanganye na ba nyiri mirima hafi y’uwo mugezi, dore ko rudatinya kuyiraramo rukarandura imyaka rugacukura muri iyo mirima rushakisha ayo mabuye y’agaciro.

Si imirima gusa bigabiza, abaturage bashinja urwo rubyiruko kandi kubasenyera inzu, kuko rukura amabuye ari mu misingi y’inzu zabo bubakishije amabuye ya Lithium mbere bataramenya ko ari amabuye y’agaciro, gucukura iyi misingi biri gutuma inzu zigiye kuzabagwaho.

Abaturage bagaragaza ko iby’uru rubyiruko n’ibikorwa byarwo by’ubucukuzi binyuranyije n’amategeko bavuga ko inzego zose zabimenyeshejwe ariko ntagikorwa.

Uru rubyiruko, aho ruba ruri mu bucukuzi butemewe, ubwo twarwegeraga ngo tuganire, rumwe muri rwo rwahunze rwiruka ruvuga amagambo mabi yuzuyemo ibitutsi n’ubushizi bw’isoni ariko hari bake bemeye kuganiriza  RBA dukesha iyi nkuru  bavuga ko ikibatera kwishorara mu bikorwa nk’ibyo bibangamira abaturage ari uko baba bashaka amafaranga n’icyo kurya.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe avuga ko kuva aho abaturage bagaragarije icyo kibazo cy’urugomo no kwigomeka hari abatawe muri yombi, kandi ngo hari n’izindi ngamba zafashwe.

Nubwo ubuyobozi buvuga ko bwafashe ingamba, ariko ubugizi bwa nabi bukorwa n’urwo rubyiruko burakomeje, dore nk’ubu uru rubyiruko, ejo hashize rwakubise ukora akazi ko gucunga umutekano w’ibirombe ruramukomeretsa bikomeye ubu ari kuvurirwa mu bitaro.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *