Nyakabanda:Hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato himakazwa isuku n’umutekano
Kuri uyu wa 30/9/2022 nibwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato, bwatangirijwe mu murenge wa Nyakabanda, akarere ka Nyarugenge ,abaturage bigishijwe gutegura indyo yuzuye, basabwa kugira isuku no kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bato.
Muri ubu bukangurambaga bwatangijwe n’Umuyobozi mu karere ka Nyarugenge, Uhoracyeye Aimma Marie ,umukozi mu ishami ry’ubuzima n’iterambere ry’imibereho myiza, ababyeyi yabakanguriwe kujyana abana mu ngo mbonezamikurire, kwitabira gahunda y’igikoni cy’Umudugudu, gupimisha abana babo ibipimo by’ubuzima mu bajyanama b’ubuzima kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze, n’abatwite bakangurirwa kwipimisha kugira ngo banagirwe inama.
Rusembuzi Gaspard, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire mu murenge wa Nyakabanda, yabwiye HANGA News ko ubu bukangurambaga batangije bwabimburiwe no kugaburira abana bato indyo yuzuye,ati:”Muri rusange nta kibazo dufite cy’abana bagwingiye mu murenge wacu, dufite abana 6 bagaragaraho imirire mibi ,ariko twatangiye ubukangurambaga tubaheraho buzarangira iki kibazo cyashyizweho akadomo”.
Yakomeje avuga ko isuku n’umutekano ariyo nkingi w’amahoro n’iterambere ariyo mpamvu bigomba kujyana, ati:”Twasinye n’abayobozi ndetse n’abikorera imihigo ku isuku n’umutekano, kuko ntibigomba gusigana turashaka kugira Nyakabanda itagira icyaha, uvuye gukorera amafaranga ye ntayamburwe cyangwa ngo agirirwe nabi mu nzira ataha”’.
Gahunda mbonezamikurire y’abana bato yibanda ku bana bari munsi y’imyaka itandatu (6). Abana bato n’ababyeyi bagana ingo mbonezamikurire (home-based ECD) bitabwaho kugira ngo bagire ubuzima buzira umuze, bakigishwa kugira isuku n’isukura, gukangura ubwonko bw’abana no kubategura kwiga amashuri abanza.Umwana witaweho hakiri kare, akura neza, atsinda neza mu ishuri kandi amenya gufata ibyemezo bikwiye uko agenda aba mukuru.












