Gitega: Twitinyutse kubera Chairman wacu Paul Kagame” – Abagore ba FPR-Inkotanyi mu Akabahizi mu nteko bishimira iterambere bagezeho
Kuri uyu wa 28 Werurwe 2026, urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Kagari ka Akabahizi, Umurenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, rwakoze inteko rusange yagarutse ku bikorwa by’iterambere rimaze kugerwaho ndetse no gushimangira uruhare rw’abagore mu kubaka igihugu.

Mu byaranze iyi nteko, hibanzwe cyane ku gushimira Chairman w’umuryango, Paul Kagame, ku kuba yarahaye ijambo abagore, bikabafasha kurushaho kwitinyuka no kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida w’urugaga rw’abagore muri aka kagari, Mukamwiza Chantal, yagize ati:

“Abagore b’Akabahizi, cyane cyane abashamikiye mu muryango FPR-Inkotanyi, turishimira ibyo twagezeho mu iterambere. Kuba Chairman wacu yaraduhaye ijambo byatumye turushaho kwitinyuka, none ubu duhagaze neza mu rugendo rw’iterambere ry’igihugu.”

Iyi nteko yanaranzwe no kwakira abanyamuryango bashya 14 b’abagore, biyemeje gukomeza urugamba rw’iterambere no kugira uruhare mu bikorwa by’umuryango.

Byongeye kandi, mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, abagore bagize uru rugaga baremeye umwe mu babyeyi utishoboye bamushyikiriza ibiribwa ndetse n’amafaranga y’ishoramari agamije kumufasha kwiteza imbere.

Abitabiriye iyi nteko bashimangiye ko bazakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bibateza imbere no kugira uruhare mu kubaka igihugu, bashingiye ku ndangagaciro z’umuryango FPR-Inkotanyi.

Iyi nteko igaragaza uruhare rukomeje kwiyongera rw’abagore mu miyoborere no mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, aho bagira ijambo rikomeye mu rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda.

