Abaturage ba Gasabo baratabaza ku “Musoro w’inzira” bavuga ko utari mu mategeko- Nta gikozwe n’abandi ngo barashyiraho umusoro ku nyuze mu nzira yabo
Gasabo, Gisozi – Abaturage n’abacuruzi bakorera mu gace k’agakiriro ka Gisozi mu Karere ka Gasabo baravuga ko barambiwe umusoro w’inzira bavuga ko basoreshwa n’abakozi ba Koperative Iringire, bavuga ko yikinze mu mutaka wa Koperative APARWA, nyamara uwo musoro ugafatirwa ku muhanda rusange bacamo.

Uwera Jean Pierre, ufite Isoko Inganzo y’Umucyo, kimwe n’abandi bakorera mu gace kazwa nka Amadeshe uyu wa 5/3/2026 babwiye HANGA NEWS ko iki kibazo kimaze igihe kinini kigaragazwa ariko ntigikemurwe.
“Ntabwo ari rimwe cyangwa kabiri tugaragaje iki kibazo. Aho bigeze turarambiwe, turimo gukorerwa ubujura ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisozi bureberera badufashe aho bigeze natwe turashyira mu muhanda abasoresha Imodoka ihaciye idusorere Twese bibe kimwe kimwe,” Uwera Jean Pierre.
Yakomeje avuga ko abahacururiza bashobora no gufata icyemezo cyo gushyiraho umusoro wabo ku bantu bahaca, mu rwego rwo kugaragaza ko nabo batanyuzwe n’ibibakorerwa.
“Tugiye no guhangana natwe dushyireho umusoro wacu, dusoreshe buri wese uhaciye. Ntituzakomeza kurengana muri ubu buryo,”. Yongeyeho.

APARWA ivuga ko itazi ibyo gusoresha inzira. Kandi bajijisha.
Angelique Umubyeyi, umwe mu bayobozi ba Koperative APARWA, yabwiye HANGA NEWS ko ikibazo cyo gusoresha inzira rusange ntacyo akiziho, asobanura ko hari imikoranire gusa na kampani icunga parikingi.

“Twahaye isoko kampani yitwa Iringire (cyangwa Iringire). Sinzi uko yaje kuba koperative, ariko dufitanye imikoranire yo kwishyuza parking ku modoka zacu gusa’ Ibyo bavuga byo gusoresha inzira rusange mubivugane na Perezida wabo,” Angelique.
Koperative Iringire yemera amakosa y’abakozi bayo
Jean Olivier Twahirwa, Perezida wa komite ngenzuzi ya Koperative Iringire, yemeye ko hari abakozi babo bashobora kuba bakora amakosa, avuga ko hari n’umwe mu bakozi wirukanwe.
“Uwo Jean Bosco twaramwirukanye, nta kuri mu bakozi bacu”. Twahirwa.
Agaruka ku kibazo cy’uko hari abishyuza amafaranga batanga inyemezabuguzi zitemewe na EBM, Twahirwa yavuze ko hari igihe bakoresha udufishi tukaza gusohorwamo fagitire nyuma.
“Ibyo nta kibazo byavuzwe kenshi. Rwanda Revenue (RRA) yaraje tubyumvikanaho.

Uyishaka turayimuha… utayitwaye tugafata udutabo tukicara hasi tugasohora EBM zingana natwo,” yasobanuye.
Icyakora, ubwo yabazwaga impamvu abaturage bavuga ko bahohoterwa n’ikorwa ry’uwo musoro ndetse bikabangamira urujya n’uruza mu gakiriro ka Gisozi, Twahirwa yavuze ko hari amakuru atari azi neza ariko ko azayakurikirana.
Yagize ati:“Hariya tuhakoreye imyaka myinshi… nubwo mbasubije nanjye hari byinshi ntazi. Gusa ndaza gushaka amakuru yisumbuye ndakubwira,”
Abaturage basaba inzego zibishinzwe gutabara:
Amakuru agera kuri HANGA NEWS avuga ko hari abakeka ko bamwe mu bakozi ba APARWA bashobora kuba bakingira ikibaba iyo koperative kugira ngo ikomeze gukusanya ayo mafaranga.
Abaturage bavuga ko niba nta gikozwe vuba, bishobora gutuma umwe mu mihanda ikoreshwa n’abacuruzi n’abaturage ifungwa cyangwa igafatwa nk’iy’abantu ku giti cyabo, bikagira ingaruka ku bucuruzi no ku rujya n’uruza mu gace k’agakiriro ka Gisozi.
Bamwe mu baturage basaba inzego bireba, zirimo ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo n’izindi nzego zishinzwe imisoro n’imicungire y’imihanda rusange, gukurikirana iki kibazo mu maguru mashya kugira ngo hatagira uhohoterwa abaturage cyangwa ngo habeho kunyereza imisoro ya Leta.

