Gitega:Abatuye umudugudu w’Urukundo bitabiriye ku bwinshi umuganda usoza ukwezi k’Ugushyingo 2025

Mu muganda rusange wabereye mu Mudugudu w’Urukundo wo mu Kagari k’Agacyamo,umurenge wa Gitega, abaturage bifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu bikorwa byo gusukura imihanda, gusibura imiyoboro y’amazi no kunoza isuku ku bikorwaremezo.

Uyu muganda warushijeho kugaragara neza kubera uruhare rw’urubyiruko rw’abakorerabushake, nkuko byasobaguwe na Perezida wajyana y’umudugudu Nibishaka Vital aho yabwiye HANGA NEWS ko , bishimiye ko umuganda w’uku kwezi witabiriye n’urubyiruko ku bwinshi, rugaragaza ubwitange n’imbaraga mu bikorwa byo kubaka umudugudu utekanye kandi ukeye.

Igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akagari n’Umuyobozi w’Umudugudu, bashima cyane uruhare rw’abakorerabushake n’urubyiruko muri rusange.

Basabwe gukomeza kuba imbaraga z’iterambere no kwirinda ibiyobyabwenge.

Abaturage kandi bibukijwe akamaro ka gahunda ya Leta ya Ejo Heza, Nkunda Kelly watanze ikiganiro yabashishikarije kwizigamira hakiri kare kugira ngo biteganyirize ejo hazaza heza.

Umuganda wasojwe abaturage bishimye umusanzu batanzemo, banasezeranya gukomeza ubufatanye n’uruhare rw’urubyiruko rw’abakorerabushake mu iterambere ry’Umudugudu n’Akagari muri rusange.

Urubyiruko rw’abakorerabushake akagari Agacyamo umurenge wa Gitega, bitabiriye umuganda usoza ukwezi k’Ugushyingo ari benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *