Kigali:Abarezwe na nyakwigendera Dr Alfred Paul Jahn batangiye gushyira mu bikorwa umurage yabasigiye wo kuba incuti z’Abakene
Uyu munsi taliki ya 28/06/2024 , ku isaha ya Saa tanu n’iminota mirongo itatu za mu gitondo (9h30),Abana barezwe na nyakwigendera Dr Alfred Paul Jahn barangajwe imbere n’umuhungu we UWIMANA Fideli Jhan, basuye banaha ibiribwa byiganjemo amasabune abaturage batuye umudugudu wa Rukaga, akagari ka Rwesero, umurenge wa Kigali, akarere ka Nyarugenge wubakiwe abatishoboye.
N’igikorwa cyakozwe mu rwe rwo kubahiriza ibyo nyakwigendera Dr Alfred Paul Jahn yasize abwiye abana yareze, aho yababwiye ko bagomba kuba incuti z’abakene nk’umurage abasigiye, Cyane abari ishuti ze zatujwe i Rwesero, Uyu munsi abahawe ifunguro n’imiryango isaga 165, n’igikorwa cyakozwe hari ubuyobozi bw’akagali ka Rwesero barangajwe imbere na Gitifu wako bwana NSHIMIYIMANA Jacques.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari yabwiye HANGA NEWS ko nk’ubuyobozi bwite bwa Leta bashima umuhungu wa nyakwigendera Dr Alfred Paul Jahn, witwa Uwimana Fidele Jhan kubwo kubahiriza umurage yarazwe w’urukundo, Ati:”Nk’ubuyobozi bwite bwa Leta,Dr Alfred Paul Jahn Jahn yari inshuti y’abakene, akiriho yarazaga bagasangira bagasabana ukabona ko abafitiye Urukundo, byari byiza nk’ubuyobozi yari umufatanyabikorwa mwiza wadufashaga kuzamura imibereho myiza mu baturage bacu”.
Yakomeje , avuga ko kuba atakiriho abo bareze babasuye babona Urukundo bafite ruzirikana ineza yabasigiye, cyane umwana we Fideli Jhan wo gukomeza inshingano yamusigiye zo kwita ku bakene nk’uko yajyaga abikora ataritaba Imana”.
Uwimana Fideli Jhan yabwiye HANGA NEWS ko , umuryango wa nyakwigendera Dr Alfred Paul yashinze wari ufite ishingano zo kwita ku bakene no kurera abana cyane ubishyurira amashuri, Ati:”Dr Alfred Paul Jahn ajya gutabaruka yasize abwiye gukomeza gushyira mu bikorwa ibintu bibiri, byose narabikoze nkuko yabisabye, icyambere yasabye ko umunsi yapfuye abazamuherekeza nta ndabo bazamushyiraho ahubwo ubushobozi bazabukusanye bagure ibiribwa bagaburire abaturage asanzwe afasha b’i Rwesero , nibyo twaje gukora , ikindi yasize abana bari mu mashuri bagera ku 190 tubijeje ko bazakomeza amashuri kugeza barangije, icyakabiri yasabye ko napfa tuzamushyingure mu rimbi ry’abakene ngirango mwarabibonye ko twabyubahirije”.
Yakomeje avuga ko, mubyo nyakwigendera Dr Alfred Paul Jahn yamusigiye ari Urukundo Kandi azakomeza kubikora cyane abaturage b’i Rwesero batishoboye bari ishuti ze zakomeza kubaba hafi.
Bamwe mu baturage baganiriye na HANGA NEWS, bavuze ko bashenguwe n’urupfu rwa Dr Alfred Paul Jahn, Ati:'”Urupfu rwa Dr Alfred Paul Jahn rwaradushegeshe cyane, ariko twanashimye kubona umurange yasigiye abana be, bawukomeje ntacyahindutse ibyo yadukorera akiriho ndabona byose babikomeje, natwe tuzakomeza tubasengere Kandi Dr Alfred Paul Jahn tumwifurije gukomeza kuruhukira mu mahoro ,nta gushidikanya yicaye aheza mu ijuru”.

Bimwe mu biribwa bari bashyiriye abaturage batishoboye I Rwesero mu murenge wa Kigali.

Bari kumwe n’umuhungu we , Uwimana Fideli Jhan.

Imiryango irenga 160 niyo yahawe ibiribwa hamwe n’ibikoresho by’isuku.

Bamwe mu baturage baganiriye na HANGA bavuze ko bashenguwe n’urupfu rwa Dr Alfred Paul, ariko bashimirwa Fideli Jhan wakomeje umurage wo kubitaho.

Bavuze ko , bazakomeza kuba hafi incuti z’Abakene , nk’umurage Dr Alfred Paul Jahn yabasigiye.

Hashize ibyumweru bibiri Dr Alfred Paul Jahn yitabye Imana (RIP).

