Dr Frank yijeje abaturage b’Intara y’Amajyepfo ko bamutoye azabaha Kaburimbo Gisagara – Musha

Ururimi rwacu muri Green party rurarema, mu kwezi Kwa Cyenda nyuma y’Amatora hano Musha hazaza Kaburimbo mutugiriye ikizere birashoboka.

mu ijambo umuyobozi w’iri shyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Dr Frank Habineza yagejeje ku mbaga y’abaturage b’i Musha mu karere ka Gisagara, Intara y’Amajyepfo, uyu wa 28/6/2024 mu bikorwa byo kwiyamamaza ahatanira kuyobora u Rwanda , yari kumwe na bamwe mu bakandida Depite nabov bahatana kujya mu nteko ishingamatego amategeko y’u Rwanda.

Yagize ,ati:”Mutwihanganire twatinze kugera hano, ariko impamvu yatumye dutinda n’umuhanda mubi ,twabanje no kuyoba imihanda yahano ni mibi cyane, rero Green party ururimi rwacu rurarema mudushyigikire hano Musha tumaze gutsinda amatora mu kwezi Kwa Cyenda hano haraba hari Kaburimbo”.

Yakomeje avuga ko ,batabeshya yifashishije urugero mu gihe cyashize yagize ,ati:”Ubushize twagiye Kibeho imihanda ari mibi cyane, twagiye mu nteko ishingamatego amategeko y’u Rwanda dukora ubuvugizi ingengo y’Imali iba ikibazo ariko dukomeza guhatiriza biza gukunda, ngirango ubu byarakemutse muzageyo murebe habaye uburyohe”.

Yasoje asaba abaturage b’i Musha, ndetse na Gisagara ko, ku itariki ya 15/7/2024 bazazinduka bajya gutora Dr Frank Habineza ku mwanya w’umukuru w’igihugu naho ku myanya y’abadepite bazatora ikirango cy’ishyaka kiriho Inyoni ya Kagoma.

Nyuma y’iri jambo ,abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo Dr Frank bahurije ku kibazo rusange bafite ko umuriro w’amashanyarazi udahagije, mu kubasubiza yabijeje ko azashyiraho uruganda rubyaza imirasire y’izuba amashanyarazi, Ati:”Muri gahunda yacu , nuko mu byaro ahantu hatagera ingufu z’amashanyarazi tuzahubaka inganda zitanga umuriro w’amashanyarazi icyo dusaba nuko mudutora kugirango tubashe gushyira mu bikorwa ibyo twabasezeranyije”.

Ibikorwa byo kwiyamama muri uyu murenge wa Musha byaranzwe na Morale nyinshi ubona ko abaturage bishimiye uyu mukandida wabijeje ko kuzabafasha kubona ibikorwaremezo. Byanashimangiwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musha wahaye ikaze Dr Frank aho yabijeje ko gahunda yabazanye ari nziza , asaba abaturage kumutega amatwi, Ati:”Igihugu cyacu, kirangwa na Demokarasi, rero hano Musha, duhaye ikaze Kandida Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) Dr Frank ngo mugaragarize abaturage imigabo n’imigambi nibanyurwa bazabatora”.

Bakiriwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musha.

Abaturage bari benshi baje kureba Dr Frank Habineza.

Nawe yagendaga abasuhuza ari mu modoka.

Ubwo yabagezagaho  ijambo abereka abakandinda Depite bazahagararira iri shyaka mu nteko.

Bari babikereye kuza kwakira Dr Frank Habineza.

Inzego z’umutekano zari zihacungiye umutekano muburyo bukomeye.

Dr Frank Habineza, yabasejeranyije ko bamutoye uyu muhanda azawugira Kaburimbo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *