Ish Kevin umuhanzi Nyarwanda RIB yatangaje ko asangira n’amabandi

Ishimwe Semana uzwi ku izina ry’ubuhanzi Ish Kevin, ni umuraperi umaze gukomeza izina rye mu muziki w’u Rwanda, urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ari umwe mu bahanzi basangira n’ibisambo (Amabandi).

Dr Murangira B. Thierry , umuvugizi wa RIB yabitangarije I Kigali kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 2/2/2024 mu kiganiro n’itangazamakuru, aho yarimo yereka abanyamakuru bamwe mu mabandi yayogoje abaturage , Aho yagize Ati:”Biratangaje kubona aba twafashe bakurikiranyweho ubujura ,twasanze basangira na bamwe mu bahanzi bazwi harimo Ish Kevin, Producer n’abandi ….”.

Murangira . B Thierry yakomeje avuga ko ,Abagize ako gatsiko bavugwaho ko bakoreraga ubwo bujura mu mahahiro manini (Supermarkets), aho banyweshereza Essence na Mazout ndetse n’ahandi hasa n’ahiherereye bashikurizaga abantu telefoni n’amasakoshi.

Aba bakekwaho ibi byaha bafungiwe kuri station za RIB z’i Remera, Kimihurura na Kicukiro mu gihe dosiye zagitunganywa ngo zishyikirizwe ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry B. Murangira ashimira abatanga amakuru kugira ngo abagizi ba nabi bafatwe.

Ashishikariza n’abandi bose bafite amakuru ku bakora ibyaha kwihutira kubimenyesha RIB n’izindi nzego zishinzwe umutekano kugira ngo ibyaha bikumirwe kandi ababikora bafatwe.

Ish Kevin, umuhanzi Nyarwanda RIB yavuze ko asangira n’amabandi.

Amwe mu mabandi yafashwe nibyo babafatanye umuvugizi wa RIB yaretse itangazamakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *