DASSO i Kigali mu gihirahiro: barasohorwa mu kazi batunguwe, biteguye kurega bavuga ko birukanwe binyuranyije n’amategeko

Bamwe mu bakozi b’Urwego rwa DASSO bakorera mu turere twa Kicukiro  na Gasabo  batangaje ko biteguye kujyana Umujyi wa Kigali mu nkiko, bavuga ko bari gusezererwa mu kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko abagenga.

Mu kiganiro bagiranye na HANGA NEWS kuri uyu wa 30 Mata 2026, aba bakozi bavuze ko batunguwe no guhabwa ubutumwa bugufi (SMS) bubasaba gusubiza imyambaro n’ibikoresho by’akazi, babwirwa ko akazi kabo karangiye nta bisobanuro bihagije bahawe.

Umwe muri bo yagize ati:

Turimo gusezererwa mu buryo budasobanutse kandi turi abakozi ba leta. Twari dufite amasezerano ya burundu n’Umujyi wa Kigali. Hari abahawe inguzanyo muri banki hashingiwe ku mishahara yacu, none ngo tutahe nta nteguza. Bamwe muri twe tumaze imyaka irenga 12 mu kazi.”

Aba bakozi bavuga ko bafite impungenge zikomeye z’imibereho yabo n’imiryango yabo, cyane cyane ku bijyanye n’inguzanyo bafashe ndetse n’uburambe bamaze mu kazi.

Ku ruhande rw’Umujyi wa Kigali, umuvugizi wawo Emma Claude Ntirenganya yavuze ko iki cyemezo gishingiye ku mabwiriza yatanzwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, ashingiye ku mategeko agenga umurimo mu Rwanda.

Yagize ati:
Amabwiriza ya Minisitiri arasobanutse. Umukozi wa leta agomba kuba afite nibura amashuri 6 yisumbuye (A2). Abo bireba barabizi kuko bahawe amabaruwa abasezerera.”

Icyakora, aba bakozi ba DASSO ntibemeranya n’ibi bisobanuro. Bo bavuga ko bashingiye ku masezerano bagiranye n’umukoresha ndetse n’iteka rya Perezida wa Repubulika ryabashyize mu kazi, bavuga ko ritigeze rihindurwa.

Bagize bati:

Twebwe twahawe akazi hashingiwe ku mabwiriza yasabaga nibura amashuri 3 yisumbuye cyangwa uburambe mu mutekano, nko kuba warakoze mu Ngabo, Polisi cyangwa Local Defence. Nta tegeko rishya turabona ryasimbuye iryo twashingiweho, ari yo mpamvu tugiye kuregera mu nkiko Umujyi wa Kigali.”

 

Hari n’abandi bavuga ko bakiri mu kazi mu buryo bwemewe n’amategeko kuko amasezerano yabo ataraseswa mu buryo bukurikije amategeko.

Ku rundi ruhande, Emma Claude Ntirenganya asaba aba bakozi kwegera abakoresha babo aho guteza umutekano muke cyangwa gukora mu kavuyo.

Iki kibazo kandi cyagarutsweho na Kabahire Stella, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa mu Mujyi wa Kigali, uherutse kwandikira abayobozi nshingwabikorwa b’uturere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, abibutsa ko amabwiriza ya Minisitiri adakuraho iteka rya Perezida wa Repubulika.

Ibaruwa ivuguruzanya ku bayobozi mu mujyi wa Kigali.

Abakozi ba DASSO bavuga ko barenga 200 ari bo bagizweho ingaruka n’iki cyemezo, bagasaba inzego zibishinzwe gutabara iki kibazo mbere y’uko gifata indi ntera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *