Polisi kubufatanye n’umurenge wa Kigali bakoze igiterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge
Umurenge wa Kigali kubufatanye na Polisi y’u Rwanda bakoze igiterane cy’umunsi umwe mu rwego rwo kunganira leta muri gahunda yayo ifite yo kurwanya burundu ibiyobyabwenge mu gihugu cyane cyane ihereye mu rubyiruko, icyo giterane cyabaye tariki ya 28/8/2022 kibera mu mudugudu w’ikitegerezo IDP model village Karama.
Ntirushwa Christopher, Gitifu w’umurenge wa Kigali akaba nawe yashimiye uru rubyiruko avuga ko bashigikiye abantu basenga kandi ko bazajya bakomeza kushigira ibikorwa nk’ibi byo kurwanya ibiyobyabwenge anavuga ububi bwibi byobyabwenge cyane mu murenge ayobora.
Nk’uko umuyobozi w’indirimbo muri iyi korali yaririmbye yabidutangarije, icyo giterane cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Imbaraga z’umukristo mu kurwanya ibiyobyabwenge”. Ni muri urwo rwego icyo giterane cyabereye ahakunze kugaragara urubyiruko muri IDP model village Karama.
Umuyobozi ushinzwe Urubyiruko rw’Abakorerabushake akaba anakuriye Ishami rya Polisi ryitwa ’Community Policing’ mu Karere ka Nyarugenge, Inspector Shadrack Munyakazi, yavuze ko unyweye ibiyobyabwenge ingaruka zabyo zigera no kunzirakarengane zitanabizi, ati:”Inziza zose ibiyobyabwenge bicamo Polisi yarazimenye, mubyirinde kuko ubinyweye ingaruka zabo zigera kuri bose”.
Polisi yaboneyeho gusobanurira abaturage ku bijyanye n’amategeko aho yabagaragarije ko ibihano byazamuwe ku bantu babicuruza ndetse n’ababinywa abasaba kwirinda ababwira ko Polisi iri maso uzagerageza kwishora muri Ibi byaha wese azagatwa.
Igiterane kitabiriwe n’urubyiruko rw’abasore n’inkumi bari benshi ubona ko bishimiye ubutumwa bahawe na Polisi y’u Rwanda.






