Igihe izuba rizagerera ku iherezo ryaryo rigahinduka amateka cya menyekanye

Abashakashatsi bagaragaje igihe izuba rizagerera ku iherezo,igihe izuba rifatwa nk’inyenyeri igaragiwe n’imibumbe rikaba ryarabayeho mu myaka igera kuri miliyari 4,5 ishize binyuze mu ruhurirane rw’ibicu ,umukungugu na gaz izwi nka “Nébuleuse d’hydrogène” abashakashatsi bakomeza bavuga ko ibi byagombaga kongera kubaho mu yindi myaka miliyari eshanu iri imbere kuva ubwo.

Bivugwako ko izuba  rizahinduka umutuku, ibice byaryo by’inyuma bizaguka izuba rikaba rinini kandi rikarushaho gukamba nk’uko bigarukwaho na 7Sur7, icyakora hanavugwako ku kuba mu myaka igera kuri kuri miliyari 10 iri imbere izuba rizaba ryarageze ku iherezo ryaryo rigahinduka amateka gusa.

Uko rirushaho kuba umutuku cyane kw’izuba hamwe no kuba rinini, ni kimwe mu bigaragaza iherezo, aho bavuga ko mu bihe bya nyuma rizaba rifite agace gato cyane kakibasha kwaka ibara ry’umweru ndetse ireme ry’izuba rizaba ryaragabanutse kugeza ubwo na ka gace gato k’intimatima kazatakaza ibara ryera kagatangira gusa n’umukara.

Gusa abashakashatsi bakomeza guhumuriza abatuye isi bavuga ko badakwiye kugira imbagarara no kuzapfa kw’izuba kuko hagaragazwa ko ibyo bizabaho abantu baramaze gushiraho, bikomotse ku mihindagurikire y’ibihe ndetse ni byago bizibasira umuntu bihereye ku gice cy’inyuma.

Kurundi ruhande, abahanga bagaragaza ko uhereye none, ikiremwamuntu kigifite indi myaka igera kuri miliyari imwe yo kubaho, bashingiye ku kuba urumuri rw’izuba rwiyongera ku rugero rwa 10% buri myaka miliyari, ku buryo bizageraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *