U Rwanda rwanditse amateka mashya mu kurwanya ruswa – CPI 2025

Urutonde Mpuzamahanga rugaragaza uko ruswa ihagaze ku Isi, Corruption Perceptions Index (CPI) 2025, rwasohowe uyu munsi Tariki ya 10/2/2026 n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa (Transparency International), rwerekanye ko u Rwanda rukomeje gutera intambwe ishimishije mu kurwanya ruswa.

U Rwanda rwabonye amanota 58%, ari yo manota rwagezeho ku nshuro ya mbere kuva uru rutonde rwatangira gukorwa.

Ibi bisobanuye izamuka ry’amanota ava kuri 57% mu mwaka wa 2024, bikaba bigaragaza iterambere rirambye mu miyoborere myiza, gukorera mu mucyo no gushimangira inzego z’igihugu zirwanya ruswa.

Iri zamuka ry’amanota rifatwa nk’ikimenyetso cy’uko ingamba Leta y’u Rwanda yashyizeho mu gukumira no kurwanya ruswa zikomeje gutanga umusaruro, zirimo kongera inshingano z’inzego zigenzura imikorere y’abandi, guteza imbere imiyoborere ishingiye ku mucyo, ndetse no gukangurira abaturage kugira uruhare mu kurwanya ruswa.

Abasesenguzi bagaragaza ko umwanya u Rwanda rukomeje kugira muri CPI ugaragaza icyizere rwubakiye ku rwego mpuzamahanga, bigatuma ruba igihugu cyifuzwa n’abashoramari kandi kigira isura nziza mu miyoborere.

Ubushakashatsi bwamuritswe I Kigali,hari n’itangazamakuru.

Ibisubizo bya CPI 2025 bishimangira ko urugendo rwo kurwanya ruswa ari rwo rukomeje guhabwa umwanya wihariye mu ntego z’iterambere ry’igihugu, mu nyungu z’abaturage n’iterambere rirambye ry’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *