Twatangiye ishyaka Green Party tutavuga rumwe na Leta n’ubu kandi ntiturahinduka – SG Ntezimana

Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri Green party (Campaign Manager) Ntezimana Jean Claude , yabwiye abaturage b’i Base mu karere ka Rulindo ko ishyaka rya Green party ritarahinduka ku migabo n’imigambi bari bafite batangira ishyaka kuva 2007 kugeza ubwo ryemewe n’amatego muri 2013.

Mu masaya ya mu gitondo, uyu wa 5/7/2024 nibwo Kandida Perezida w’Ishyaka rya Green party yari asesekaye mu isantere ya Base ari kimwe na Madamu we, hamwe n’abarwanyaka biganjemo abatanira kujya mu nteko.

Ntezimana Jean Claude (Campaign Manager) yabwiye ab’i Base ko Green party yatangiye ari ishyaka ritavuga rumwe na Leta ariko atari mu buryo bwo guhangana ahubwo ari gushyira imbere ibitekerezo bishyira umuturage ku isonga”, ati:” Twe turi ishyaka rya opposition,hari bamwe bumva ko duhanganye na leta siko bimeze, dushyize imbere ibitekerezo bishyira umuturage ku isonga, cyane turwanya akarengane dukuraho bimwe mu bitekerezo leta yashyizeho bibangamiye rubanda, uko Twatangiye ishyaka n’ubu Niko bimeze ,njyewe uvuga na Dr Frank mu nteko usanga duhirimbana cyane duharanira ko hashyirwaho amategeko abereye abaturage”.

Yakomeje avuga ko , icyo bashima bakoze mu nteko nuko babashize kugaruza amafaranga asaga Miliyari 2 yari yaranyerejwe asubira mu isanduku ya leta.

Dr Frank Habineza, nawe yashimangiye ko , ishyaka Green party rirwanya akarengane yabwiye ab’i Rulindo ko yahanganye n’ikibazo cy’abaturage bari barabuze ingurane igihe uyu muhanda wa Base wakorwaga Kandi byarakemutse, Ati:”Hano I Rulindo , nahaje inshuro nyinshi cyane ngirango Meya arabizi nkurikirana ikibazo cy’abaturage bari barabuze ingurane igihe hakorwaga umuhanda, nka 80% ndumva byarakemutse nagiye numva bamwe mu bakecuru bampamagara kuri Telefone bashimira ko amafaranga yabo yabagezeho”.

Yakomeje avuga ko , yumvise ko hari ikindi kibazo cy’ibagiro , Ati:”Numvise mufite ikindi kibazo cy’ibagiro ntimuherutse kurya akanyama, navuganye na Vice Meya abwira ko iryari rihari ryubatswe mu gishanga, ariko bagiye kuzubaka irindi Kandi vuba ,nzakomeza mbikurikirana bizakemuka”.

Yasoje asaba ab’i Rulindo ko ubushize babagiriye ikizere n’ubu bakwiye kuzongera kubatora ,Ati:”Mukomeze mudushyigikire mudukore dukomeze guhangana n’ibibazo byanyu, Tariki ya 15/7/2024 muzazinduke mutere igikumwe ku ifoto yanjye hanyuma ku mwanya w’abadepite mutere igikumwe ku nyoni ya Kagoma ”.

Campaign Manager, Ntezimana Jean Claude.

Dr Frank Habineza, ubwo yarageze Base muri Rulindo.

Bamwe mu baturage bari bamutegereje kuri Base.

Yari kumwe na bamwe mu barwanashyaka.

Yabasabye ko nibajya gutora bazatera igikumwe ku ifotoye , ku ikarita y’itora bazahanga abakandinda batatu.

Gutora Abadepite yasabye gutera igikumwe ku nyoni ya Kagoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *