Nyarugenge: Abanyeshuri mu kagari ka Kigali barashimira FPR-Inkotanyi yabafashije kwidagadura mu biruhuko by’Amashuri basoje

Abanyeshuri batuye akagari ka Kigali, mu murenge wa Kigali, akarere ka Nyarugenge,bari mu byishimo nyuma yo kugenda bahabwa ibihembo bitandukanye, bashimira cyane abayobozi b’umuryango wa FPR-INKOTANYI muri kano kagari, uburyo babashyiriyeho gahunda zitandukanye za siporo zabafashishe kwitwara neza mu biruhuko by’amashuri bageze ku musozo.

Bamwe mu banyeshuri kuri uyu wa 31/8/2025 babwiye HANGA NEWS ko, ibiruhuko by’amashuri bashoje byababereye byiza cyane kuko hari gahunda zitandukanye zijyanye na siporo bitabiriye bituma badahura n’ibishuko bitandukanye bikunze kwibasira urubyiruko, Ati:”Turi mu byishimo, uyu n’umunsi w’amateka kuri twese, twashyiriweho imikino itandukanye, turahatana Umudugudu ku wundi, none tugeze Finale, abitwaye neza twaje guhabwa ibikombe ndetse Nishimwe ”.

Bakomeje bagira ati:”Turashimira cyane , abayobozi bacu mu kagari n’umudugudu, by’umwihariko umuryango wa FPR-INKOTANYI wateguye ibi bihembo kandi hari n’impanuro twagiye duhabwa zirimo gahunda za leta twamenye tutari tuzi nk’urubyiruko cyane amateka y’igihugu cyacu uburyo cyabohowe nuko Ingabo za FPR-INKOTANYI zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994”.

Fidele Hakizimana, umunyamabanga nshingwabikorwa wa kagari ka Kigali ,yavuze ko iyi gahunda yateguwe kubufatanye na FPR-INKOTANYI, Umurenge wa Kigali,ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushacye , hagamijwe kurinda uburezi mu bana n’urubyiruko mu gihe cya Vacances, Avuga ko, Imidugudu yose igize akagari uko ari 10, yitabiriye amarushwa yakozwe arimo, imikino y’amaboko Volleyball na Basketball ndetse na Athlestism.

Muri yose, Iyageze Finale ni itatu gusa.

Basketball :

Rubuye yahuye Kagarama (Rubuye niyo yatsinze)

Volleyball:

Rubuye yahuye Akirwanda (Rubuye na none niyo yatsinze )

Athlétisme :

Umudugudu w’Akirwanda niwo wegukanye ibigikombe.

Ndayishimiye Jean d’Amour, Uhagarariye FPR-INKOTANYI muri kano kagari yabwiye HANGA NEWS ko , gahunda yatumye bashyigikira iyi mikino , biri mu shingano z’umuryango zo gushyira umuturage ku Isonga, Ati:”Twararebye dusanga muri Vacances abana cyangwa urubyiruko bahura n’ibishuko byinshi cyane abangavu kenshi nibo bakunze gushukwa bagaterwa inda, twabahurije hamwe muri siporo ari nako tubaganiriza kuri gahunda zitandukanye za leta kandi byatanze umusaruro nawe Murabibona ko dufite impano zitandukanye urubyiruko rwacu twarurinze ibiyobyabwenge basubiye ku mashuri bacyeye”.

Yasoje ubutumwa asaba urubyiruko ko, batazirara icyo babatumye ku masomo basubiyemo n’amanota meza, Ati:”Tubasabye kuzagenda bakiga neza , ubundi bakazagaruka tuganira neza batweretse ko bose batsinze amasomo yabo neza 100%”.

Gitifu wa Kagari ka Kigali yashimiye abafatanyabikorwa.

Imidugudu yose yahawe certifica y’ishimwe.

Hari urubyiruko rutandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *