Imbamutima za Dr Frank Habineza nyuma yaho NEC umushyize ku rutonde ndakuka rw’abahatana kuyobora u Rwanda
Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR) , Dr Frank Habineza kuri iki cyumweru yashyize ubutumunwa kuri ( X) Yahoze ari twitter ashimira Komisiyo y’amatora mu Rwanda (NEC) hamwe n’abanyarwanda muri rusange.
Yagize, Ati:”Mwaramutse neza ba nyarwanda banyarwandakazi? Twishimiye ko Komisiyo y’amatora mu Rwanda (NEC) yatwemeje kuri list nta kuka y’abahatana ku mwanya wa Perezida wa Repebulika, Kandi twishimiye ko umubare wabahatana ku mwanya w’abadepite mu ishyaka ryacu Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR) wiyongereya bavuye ku icyenda (9) bagera kuri mirongo itanu (50)”.
Imbamutima ze, yagize ati:”Niby’Agaciro kuri twese , dukomeje kubana nawe, Kandi namwe mukomeze kubana natwe , mugire icyumweru kiza”.

Dr Frank Habineza ,Kandida Perezida.

