Kicukiro: Umurenge wa Kigarama wibutse ku nshuro 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa Gatatu ,tariki tariki 10 Mata 2024, Umurenge wa Kigarama umwe mu Murenge igize Akarere ka Kicukiro wibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu Rwanda n’Isi muri rusange bari mu bikorwa bitandukanye hirya no hino byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 30, byatangijwe kuri uyu wa 7 Mata 2024, ndetse bikazakomeza mu minsi 100 hibukwa inzirakarengane zisaga miliyoni zishwe mu mezi atatu gusa.

Babanje gushyira indabo no kunamira imibiri iruhukiye mu Rwibutso rwa Gikondo.

Havuzwe amazina y’abishwe muri Jenoside muri uyu Murenge, hanacanwa urumuri rw’icyizere.

Hatanzwe ikiganiro cy’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’uko yahagaritswe. Rutsinga ati “Amateka y’u Rwanda buri Munyarwanda akwiriye kuyamenya”

Lt.Col ( Rtd) Nyirimanzi ati “U Rwanda ntirwifuza kuba rwatererana ahandi Jenoside yakorwa”.

Umuhanzi Jean Marie yaririmbye indirimbo igaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yitwa “Mpinganzima”.

Igaruka ku iteshagaciro ryakorewe Umugore mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iyi ndirimbo ashimira Inkotanyi zasubije agaciro Umunyarwandakazi.

Benshi mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu murenge wa Kigarama bavuga ko bitari byoroshye na gato,  ubwo bahigwaga bukware n’abishi babo  mu 1994,  na cyane ko Gikondo yari  yari yiganjemo Interahamwe zaturukaga imihanda yose  n’abarwanashyaka bakomeye ba CDR bakaba bari batuye i Gikondo, nibo bafashije interahamwe kwica no  gutsembaho abatutsi bose, hakarokoka mbarwa.

Ni ibyagarutsweho mu muhango wo kwibuka ku nshuro 30  Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  mu murenge wa Kigarama, Tariki ya 10 Mata 2024. Abayirokotse , ubu baravuga ko nyuma yo guca mu nzira zigoranye mu minsi 100 yose bahigwa n’ababisha,  bakarokorwa n’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi, bishimira cyane ibyo Leta imaze kubagezaho mu iterambere n’imibereho myiza,  gusa bagasaba ko imirenge ya Gikondo na Kigarama yajya yibukira hamwe kuko bahuje Urwibutso n’amateka ya Jenoside.

Benshi mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu murenge wa Kigarama bavuga ko bitari byoroshye na gato,  ubwo bahigwaga bukware n’abishi babo  mu 1994,  na cyane ko Gikondo yari  yari yiganjemo Interahamwe zaturukaga imihanda yose  n’abarwanashyaka bakomeye ba CDR bakaba bari batuye i Gikondo, nibo bafashije interahamwe kwica no  gutsembaho abatutsi bose, hakarokoka mbarwa.

Kicukiro -Kigarama: Barasaba kujya bibukira hamwe nk’icyahoze ari Gikondo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

UMUBYEYI Médiatrice Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama yabigarutse avuga ko bagiye kuganira n’abo bireba kugira ngo harebwe uko umunsi wo kwibuka muri iyi mirenge ibarizwa mu cyahoze ari Gikondo ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakorwaga.

Ati:”Nkuko twabibonye mu gushyira indabo ku rwibutso, ubwarwo rwitwa urwa Gikondo. Ahabarizwa umurenge wa Kigarama ahanini hahoze ari muri Gikondo. Nk’uko n’ubuyobozi bwa Gikondo bwabigarutseho, nibyiza ko ubutaha twakwibukira hamwe kuko duhuje byinshi. Turizeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ko tugiye kubiganiraho nk’ubuyobozi.”

Ikindi cyagarutsweho mu kwibuka ku nshuro ya 30 muri Kigarama, ni uburyo abahaniwe icyaha cya Jenoside bagasoza ibihano byabo badatanga amakuru, aho hifuzwa ko bagatanze n’ubuhamya bw’ibyabaye, ntibiharirwe Abarokotse Jenoside gusa.

Umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Kigarama, Murenzi Donacier avuga ko abo bantu bashobora kuba bafite ibindi byaha batireze, bikaba birimo guteza urwikekwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *